Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Rutsiro: Sacco Imbere Heza Manihira yatinyuye benshi gukora bakiteza imbere
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibigo by'Imari

Rutsiro: Sacco Imbere Heza Manihira yatinyuye benshi gukora bakiteza imbere

INZIRA EDITOR
Yanditswe 15/07/2024
Share
SHARE

Abanyamuryango ba Sacco Imbere Heza Manihira bo mu murenge wa Manihira, akarere ka Rutsiro bashimangira ko kuva bafata umwanzuro wo kugana Sacco batangiye urugendo rwo kuzigamira ahazaza no kwibeshaho ntawe bategeye amaboko.

Bamwe mu baganiriye na Inzira.rw bahamije ko kuva sacco yagera mu murenge wa Manihira ubuzima bwabo bwajemo impinduka, ndetse bibahumura amaso bamenya kwizigamira.

Umuhinzi mworozi, Hafashimana Jean De Dieu avuga ko gukorana na sacco byamuzamuriye iterambere.

Ati “Njyewe natangiranye na Sacco muri 2009, nguzamo amafaranga nagura aho nkorera imirimo yanjye. Mpinga icyayi, ibirayi ndetse nkora n’ubworozi bw’amatungo magufi n’amaremare. Inguzanyo nagujije ya mbere yari Miliyoni 2 Frw nayiguzemo isambu yo guhingamo icyayi, nyuma nagujije izindi Miliyoni 6 Frw mpinga icyayi ndetse nguramo n’imbuto y’ibirayi asigaye nguramo ingurube”

Yakomeje agira ati “Inguzanyo zose nafashe muri Sacco zangiriye akamaro kuko nabashije kubaka inzu ntuyemo, nsigaye mpinga kijyambere, ndihira abana amashuri n’ibindi bikenerwa mu muryango. Mbere Sacco zitaraza twahingaga bya gakondo dukoresha imbuto za gakondo.”

Hafashimana yavuze ko ubutaka yaguze mu nguzanyo ya Sacco buzamubeshaho kandi bugafasha nabo yabyaye.

Ati “Umuntu ushaka kubaho neza mu gihe kiri imbere namugira inama yo kugana Sacco Imbere Heza Manihira kuko batanga serivise zose zifasha umuntu guteganya ikizamubeshaho ejo cyangwa ejo bundi.”

Hafashimana Jean De Dieu, yahindutse umuhinzi w’umwuga abikesha sacco

Abakora ubucuruzi na bo ntibasigaye inyuma mu kugana sacco, Yadufashije Julienne avuga ko we n’umugabo we inguzanyo bafashe muri sacco yabafashije kuva mu bukode biyubakiye inzu.

Ati “Twatangiye tuzigama make make, nyuma tugira igitekerezo cyo gufata inguzanyo ingana na Miliyoni 1 Frw tuyishora mu bucuruzi, tugira amahirwe irunguka tuguramo inzu. Nyuma yaho twafashe indi nguzanyo ya Miliyoni 3 Frw nayo tuyishora mu bucuruzi asigaye tuguramo isambu yo guhinga. Sacco yaje ari ingoboka mu kudukura mu bukene no kudufasha mu iterambererya hazaza.”

Yakomeje agira ati “Niyo mpamvu bwira abagore bose bo muri Manihira kuza muri Sacco Manihira bakazigamira ahazaza habo.”

Yadufashije Julienne ni umugore uhamya ibyiza byo gukorana na sacco

Frederick Nduwimana avuga ko mu myaka 11 amaze akorana na Sacco imishinga ye yagutse.

Ati “Namaze imyaka itatu nzigama nyuma nzagufata inguzanyo kuko nari mfite umushinga mu mutwe ariko nta ubushobozi, ngana sacco impa inguzanyo y’ibihumbi 800 Frw ari nayo yambereye igishoro. Ubu ngeze ku nguzanyo irenga Miliyoni 2 Frw nazo nazishoye mu bucuruzi kandi biragenda nta kibazo.”

Yakomeje agira ati “Ntaragana Sacco Imbere heza Manihira nta kintu narimfite, ubu madamu akora muri atoriye nanjye ngacuruza.  Hari byinshi nkesha Sacco kuko mbaze urwunguko nakuye mu mafaranga nagiye nguza muri sacco arenga Miliyoni 40 Frw.”

Umucungamutungo wa Sacco Imbere heza Manihira, Nzabonimpa Thomas arashishikariza abanyamuryango gukoresha konte zabo ndetse abafashe inguzanyo bagashishikarira kwishyura neza.

Ati “Sacco Imbere heza Manihira yatangiranye abanyamuryango 1,500 mu 2009, ubu igeze ku banyamuryango ibihumbi  birenga 12 muri bo  1/2 ntabwo conte zikora nk’uko bikwiriye, ndetse Miliyoni zirenga 5 z’inguzanyo zatanzwe ntabwo zishyuwe ariyo mpamvu tubasaba  kunoza imikoranire yacu nabo.”

Yakomeje agira ati “Kubitsa ntibisaba umurengera w’amafaranga mu bushobozi bwa buri muntu ubwo aribwo bwose yabitsa kandi agafata inguzanyo yo kumufasha gutegura ahazaza he heza kuko abo dukorana neza ntibatewe impungenge n’ejo hazaza.”

Sacco Imbere heza Manihira ifite intego yo gukomeza gushishikariza abaturage bo mu murenge wa Manihira, akarere ka Rutsiro kuyigana ndetse no guha serivise nziza abo bakorana. Abanyamuryango ba Sacco Imbere heza Manihira ndetse n’abaturage bo mu murenge wa Manihira bagomba kumva ko iyi sacco ari iyabo ni bayigana baguze kandi bazigama.

Hafashimana Jean De Dieu, umuhinzi ukorana na sacco
Frederick Nduwimana, ubucuruzi bwe bwaragutse
Umucungamutungo wa Sacco Imbere heza Manihira, Nzabonimpa Thomas
Abagana Sacco Imbere heza Manihira bashima serivise bahabwa

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 29/07/2024 15/07/2024
Igitekerezo 1
  • Banguwiha Thomas says:
    30/07/2024 at 12:13

    N’abandi Bose bajye kwigira kuri iyi SACCO batanga service neza cyane ni ikitegererezo

    GWINO UREBE I MANIHIRA NI HEZA PEEE

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?