Abanyamuryango ba Sacco Imbere Heza Manihira bo mu murenge wa Manihira, akarere ka Rutsiro bashimangira ko kuva bafata umwanzuro wo kugana Sacco batangiye urugendo rwo kuzigamira ahazaza no kwibeshaho ntawe bategeye amaboko.
Bamwe mu baganiriye na Inzira.rw bahamije ko kuva sacco yagera mu murenge wa Manihira ubuzima bwabo bwajemo impinduka, ndetse bibahumura amaso bamenya kwizigamira.
Umuhinzi mworozi, Hafashimana Jean De Dieu avuga ko gukorana na sacco byamuzamuriye iterambere.
Ati “Njyewe natangiranye na Sacco muri 2009, nguzamo amafaranga nagura aho nkorera imirimo yanjye. Mpinga icyayi, ibirayi ndetse nkora n’ubworozi bw’amatungo magufi n’amaremare. Inguzanyo nagujije ya mbere yari Miliyoni 2 Frw nayiguzemo isambu yo guhingamo icyayi, nyuma nagujije izindi Miliyoni 6 Frw mpinga icyayi ndetse nguramo n’imbuto y’ibirayi asigaye nguramo ingurube”
Yakomeje agira ati “Inguzanyo zose nafashe muri Sacco zangiriye akamaro kuko nabashije kubaka inzu ntuyemo, nsigaye mpinga kijyambere, ndihira abana amashuri n’ibindi bikenerwa mu muryango. Mbere Sacco zitaraza twahingaga bya gakondo dukoresha imbuto za gakondo.”
Hafashimana yavuze ko ubutaka yaguze mu nguzanyo ya Sacco buzamubeshaho kandi bugafasha nabo yabyaye.
Ati “Umuntu ushaka kubaho neza mu gihe kiri imbere namugira inama yo kugana Sacco Imbere Heza Manihira kuko batanga serivise zose zifasha umuntu guteganya ikizamubeshaho ejo cyangwa ejo bundi.”
Abakora ubucuruzi na bo ntibasigaye inyuma mu kugana sacco, Yadufashije Julienne avuga ko we n’umugabo we inguzanyo bafashe muri sacco yabafashije kuva mu bukode biyubakiye inzu.
Ati “Twatangiye tuzigama make make, nyuma tugira igitekerezo cyo gufata inguzanyo ingana na Miliyoni 1 Frw tuyishora mu bucuruzi, tugira amahirwe irunguka tuguramo inzu. Nyuma yaho twafashe indi nguzanyo ya Miliyoni 3 Frw nayo tuyishora mu bucuruzi asigaye tuguramo isambu yo guhinga. Sacco yaje ari ingoboka mu kudukura mu bukene no kudufasha mu iterambererya hazaza.”
Yakomeje agira ati “Niyo mpamvu bwira abagore bose bo muri Manihira kuza muri Sacco Manihira bakazigamira ahazaza habo.”
Frederick Nduwimana avuga ko mu myaka 11 amaze akorana na Sacco imishinga ye yagutse.
Ati “Namaze imyaka itatu nzigama nyuma nzagufata inguzanyo kuko nari mfite umushinga mu mutwe ariko nta ubushobozi, ngana sacco impa inguzanyo y’ibihumbi 800 Frw ari nayo yambereye igishoro. Ubu ngeze ku nguzanyo irenga Miliyoni 2 Frw nazo nazishoye mu bucuruzi kandi biragenda nta kibazo.”
Yakomeje agira ati “Ntaragana Sacco Imbere heza Manihira nta kintu narimfite, ubu madamu akora muri atoriye nanjye ngacuruza. Hari byinshi nkesha Sacco kuko mbaze urwunguko nakuye mu mafaranga nagiye nguza muri sacco arenga Miliyoni 40 Frw.”
Umucungamutungo wa Sacco Imbere heza Manihira, Nzabonimpa Thomas arashishikariza abanyamuryango gukoresha konte zabo ndetse abafashe inguzanyo bagashishikarira kwishyura neza.
Ati “Sacco Imbere heza Manihira yatangiranye abanyamuryango 1,500 mu 2009, ubu igeze ku banyamuryango ibihumbi birenga 12 muri bo 1/2 ntabwo conte zikora nk’uko bikwiriye, ndetse Miliyoni zirenga 5 z’inguzanyo zatanzwe ntabwo zishyuwe ariyo mpamvu tubasaba kunoza imikoranire yacu nabo.”
Yakomeje agira ati “Kubitsa ntibisaba umurengera w’amafaranga mu bushobozi bwa buri muntu ubwo aribwo bwose yabitsa kandi agafata inguzanyo yo kumufasha gutegura ahazaza he heza kuko abo dukorana neza ntibatewe impungenge n’ejo hazaza.”
Sacco Imbere heza Manihira ifite intego yo gukomeza gushishikariza abaturage bo mu murenge wa Manihira, akarere ka Rutsiro kuyigana ndetse no guha serivise nziza abo bakorana. Abanyamuryango ba Sacco Imbere heza Manihira ndetse n’abaturage bo mu murenge wa Manihira bagomba kumva ko iyi sacco ari iyabo ni bayigana baguze kandi bazigama.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW
N’abandi Bose bajye kwigira kuri iyi SACCO batanga service neza cyane ni ikitegererezo
GWINO UREBE I MANIHIRA NI HEZA PEEE