Ishyirahamwe rihuza amasoko y’Imari n’Imigabane muri Afurika, ASEA ryashyizeho Rwabukumba Pierre Celestin nk’umuyobozi mukuru waryo.
Rwabukumba Pierre Celestin wari Umuyobozi w’Isoko ry’Imari mu Rwanda yasimbuye kuri uyu mwanya umunya-Botswana, Thapelo Theole wari muri uyu mwanya kuva mu Ugushyingo 2022.
Rwabukumba akaba azatangira inshingano zo kuyobora iri shyirahamwe ry’amasoko y’Imari n’Imigane muri Afurika kuwa 1 Gicurasi 2024.
Ishyirahamwe ry’amasoko y’Imana n’Imigabane muri Afurika batangaje ko Rwabukumba yitezweho umusaruro, kandi azakomeza ku riteza imbere no kwagura imikoranire myiza kandi agahuza inzego zishizwe imari n’imigabane muri Afurika.
Rwabukumba Pierre Celestin, nawe yabazezeranije ko hazakomeza kubaho ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika ku buyobozi bwe.
Ishyirahamwe rihuza amasoko y’Imari n’Imigabane muri Afurika, ASEA yatangijwe mu 1993 ikaba igizwe n’ibihugu binyamuryango 37 byo muri Afurika birimo n’u Rwanda.
Rwabukumba Pierre Celestin yinjiye muri komite nyobozi ya ASEA muri 2018 nka visi perezida. Iri shyirahamwe ryitezweho ko ryaba imwe mu nkingi y’iterambere ku mugabane wa Afurika muri 2025.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW