Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Rwanda: 40% by’abatunze telefone batunze izigezweho za ‘smartphones’
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ikoranabuhanga

Rwanda: 40% by’abatunze telefone batunze izigezweho za ‘smartphones’

INZIRA EDITOR
Yanditswe 07/05/2024
Share
SHARE

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yagaragaje ko Abanyarwanda barenga 40% mu batunze telefone ngendanwa, bafite izigezweho za ‘smartphones’ ndetse gahunda ari ukongera umubare w’abatunze “smartphones’.

Ibi byagezweho biciye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere, aho iteganya ko Abanyarwanda bakoresha ikoranabuhanga bazava kuri 28% mu 2017 bakagera kuri 47% mu 2024.

Abagerwaho na Internet mu Rwanda magingo aya bagera kuri 97%, mu gihe umubare munini w’abatunze telefone bakoreshwa izidakoresha ikoranabuhanga rya internet.

Nk’uko bigaragazwa n’imibare ya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2022/2023 abakoresha ikoranabuhanga binyuze muri telefone bagabanyutse bava kuri 28% mu 2017 bagera kuri 23% mu 2023.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ubwo yisobanuraga ku bibazo byagaragajwe n’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, kuri uyu wa 7 Gicurasi 2024, yagaragaje ko imibare y’abakoresha telefone zigezweho za smartphones biyongereye.

Yavuze ko binyuze muri gahunda ya Connekt Rwanda hatanzwe telefone ku baturage, ndetse benshi boroherezwa gutunga telefone ngendanwa zigezweho.

Yagaragaje ko ubufatanye bwa Airtel na Guverinoma y’u Rwanda buzasiga hatanzwe telefone zigendanwa miliyoni 1.2, aho abaturage bazigura ibihumbi 20 Frw kandi ifite agaciro karenga ibihumbi 90 Frw.

Ibi byiyongeraho ko MTN Rwanda nayo yakoze gahunda yo korohereza abaturage kubona telefone zigezweho, bikazasozwa hagurishijwe izigera kuri miliyoni 1.5.

Ati “Mu mibare itangwa na RURA, ndetse no mu buryo bwo gukoresha isesengura ry’amakuru turebye amatelefone ari ku murongo wa Airtel na MTN tubona ko bageze hejuru ya 40% uyu munsi.”

“Turimo gukorana n’ibyo bigo kugira ngo dufatanye mu buryo bwo kumenya telefone z’ikoranabuhanga ziri ku murongo, hanyuma twizera ko uyu mwaka uzashira iyi ntego twarayigezeho cyangwa twaranayirenze bitewe n’uko iyi mishinga iri kwitabirwa n’abaturage.”

Ikigo ngenzuramikorere n’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA kigaragaza ko kugeza muri Werurwe 2024 abafatabuguzi b’ibigo by’itumanaho mu gihugu hose bafite SIM Cards ziri ku murongo bari bageze kuri 13.128.571 bavuye kuri 12.763.076 mu Ukuboza 2023.

Muri Mutarama 2024 Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula yatangaje ko mu myaka itatu iri imbere Abanyarwanda bose bazaba bafite tefefone ngendanwa zigezweho za smartphone.

Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko Abaturarwanda barengaga miliyoni 13, mu gihe abari bafite telefoni zigezweho bari 1,126,276.

Muri rusange abantu bafite imyaka 10 kuzamura bafite telefoni zigendanwa barenga 4.631.510. Ni mu gihe ingo 78.1% nibura zirimo umuntu umuntu ufite telefoni igendanwa.

40% by’abatunze telefone batunze izigezweho za ‘smartphones’

INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 07/05/2024 07/05/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?