Ubuyobozi bw’Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda CESTRAR, bwasabye leta ko imishahara ku mirimo itanditse batangira gusoresha bahereye ku bihumbi 100 Frw.
Ubu busabe bw’uko umusoro usoreshwa wava ku bihumbi 60,000 Frw ukagera ku 100,000 Frw, babushingiye ku ngano mpuzandengo y’imishahara y’abakozi mu Rwanda, gusa hibandwa ku kabora imirimo itanditse mu rwego rwo kurushaho kuborohereza.
Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga rw’Amasandika y’abakozi mu Rwanda, CESTRAR, Biraboneye Africain asobanura ko umushahara usoreshwa uzamuwe ukagera ku 100.000 Frw byafasha abakora imirimo itanditse guhangana n’ibiciro bihanitse biri ku isoko muri iki gihe.
Ati “Dushingiye ku ngano mpuzandengo y’imishahara y’abakozi mu Rwanda by’umwihariko abakora imirimo itanditse twongeye gusaba Leta y’u Rwanda ko yakomeza gutekereza uburyo haterwa indi ntambwe, umushahara usoreshwa ukazamurwa ukava ku 60.000frw ukagera 100.000frw kugira ngo abakozi bari muri iki cyiciro babashe guhangana n’ibiciro biri ku isoko.”
Mu itegeko no 027/2022 ryo ku wa 20/10/2022 rishyiraho imisoro ku musaruro, uyu musoro ufatirwa ku musaruro ukomoka ku bintu birimo umushahara ,amafaranga yishyurwa mu gihe cy’ikiruhuko, ibyishyurwa mu bw’iteganyirize bw’izabukuru n’ibindi byishyurwa ku mpamvu za kazi kakozwe akariho cyangwa akazakorwa.
Ingingo ya 56 y’iri tegeko igena ko mu mwaka wa mbere ,nyuma yo gutangazwa mu igazeti ya Leta ku wa 28 ukwakira 2022,umushahara utarengeje 60.000 frw usoreshwa ku gipimo cya 0%, mu gihe hagati ya 60.001frw-100.000frw usoreshwa 20%, naho 100.001 frw kuzamura ugasoreshwa 30%.
CESTRAR irasaba kandi ko Leta yakwihutisha ishyirwaho ry’umushahara fatizo (SMIG) nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, ndetse ikaba yazamurwa muri rusange mu rwego rwo gufasha abakozi guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko kugira ngo barusheho koroherwa n’imibereho muri iki gihe.
CESTRAR ikomeza isaba ko hakwiye gukemurwa ikibazo cy’imishahara y’abanyamabanga nshigwabikorwa b’Utugari, kuko imishahara bahabwa hagaragaramo ubusumbane ku bakorera mu ntara ndetse no mu mijyi.
Na none abakoresha babwiwe gukomeza gutera intambwe yo kwimakaza umuco wo kwishyura abakozi mu bigo by’imari mu buryo bwo kuzamura umuco wo kwizigama ndetse no gushishikariza abakozi gukorana n’ibigo by’imari.
CESTRAR isaba Leta n’abafatanyabikorwa bayo bo mu rwego rw’ubucukuzi bwa mabuye y’Agaciro ko mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abacukuzi b’ Amabuye y’Agaciro ko hagomba gushyirwaho ingamba zihamye zigena imikorere yabo kugira ngo gutakaza ubuzima bwa bacukura bugabanyuke.
Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda, CESTRAR rushima uruhare abafatanyabikorwa batandukanye b’amashirahamwe y’abakozi , ishirahamwe ry’abakoresha ndetse na Leta y’u Rwanda, intambwe bakomeje gutera bashyize hamwe mu gukora umurimo unoze mu rwego rwo kwihutisha iterambere muri rusange.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW