Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko imiryango yihagije mu biribwa mu Rwanda yazamutse igera kuri 83% ivuye kuri 79% yariho mu mwaka wa 2017.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu, ubwo hamurikwagwa ibyavuye mu bushakashatsi ku kwihaza mu biribwa buzwi nka “Comprehensive Food Security and Vulnerbiity Analysis (CFSVA), ni ubushakashatsi bwakozwe ku bufatanye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, WFP.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yagaragaje ko imiryango yihagije mu biribwa yiyongereyeho 4% kuko yavuye kuri 79% bariho mu 2021 igera kuri 83%, ibi bigashimangira ko abanyarwanda bakomeje kwikungahaza no kwihaza mu biribwa.
MINAGRI igaragaza ko 1,8% by’imiryango y’ingo zo mu Rwanda hari n’igihe barya rimwe ku munsi cyangwa bakaburara bitewe no kubura ibiribwa, ni mu gihe abandi 15,2% batabayeho nabi cyane ariko ntibihagije ku biribwa.
Minisiteri irakataje mu gufasha abanyarwanda kwihaza mu biribwa harimo gutunganya ibishanga bidatunganyije, gushyira imbere politike yo guhinga igihingwa kimwe no kongera ubuso bwo kuhira hagamijwe gufasha abahinzi guhinga kinyamwuga batarambirije ku kirere.
Ni mugihe kandi isaba Abanyarwanda gutera ibiti by’imbuto ziribwa, haba ku mihanda mu ngo n’ahandi hashoboka mu rwego rwo guhangana n’imirire mibi.
Ibi byose byiyongeraho gahunda za Leta nka Girinka n’Ubudehe zifasha abanyarwanda gutunga inka, ndetse benshi bakoroherwa no kubona ifumbire n’amata kandi umusaruro urigaragaza.
Kuba u Rwanda rwakwihaza mu biribwa ni n’igisubizo cy’igwingira mu bana, aho imibare yo mu 2020 yagaragazaga ko igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu ryari kuri 33%.
Gusa, Guverinoma y’u Rwanda ifite intego ko muri gahunda ya leta y’imyaka itanu iri imbere NST-2 izagabanya igwingira mu bana rikava kuri 33% rikagera kuri 15% mu 2029, ibi bizagerwaho biciye muri gahunda zinyuranye zirimo kuzamura imyumvire ya bamwe mu baturage.
Ku rwego rw’Isi imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa ku Isi (FAO), ritangaza ko abantu basaga miliyoni 733 ku Isi bafite inzara, muri bo miliyoni 55 ni abo ku Mugabane w’Afurika.
FAO kandi igaragaza ko miliyari 2,8% z’abatuye Isi batabona ibiribwa mu buryo bwuzuye.



INZIRA.RW