Mu iteka rya Perezida wa Repubulika rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo ryemeje ko uzajya atsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga akoresheje imodoka ya automatique kuri permis hazajya hongerwaho inyuguti “AT”.
Hasohotse Iteka rya Perezida ryemeza itangira ry’ikoreshwa ry’imodoka za “automatique” mu bizamini byo gushaka uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga.
Iteka nimero 066/01 ryo ku wa 19 Nyakanga 2024 rihindura iteka rya perezida nimero 85/01 ryo ku wa 02 Nzeri 2002 na ryo rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.
Impushya zatsindiwe hakoreshejwe ikinyabiziga cya “automatique” zongerwaho inyuguti ‘AT’, zivuga “Automatic Transmission”, kuri buri cyiciro cy’uruhushya rwo gutwara, uretse inzego z’ibinyabiziga bya A1 na B1 zidahinduka.
Kugeza uyu munsi ibisabwa ngo ibizamini bya “automatique” bitangwe ni ukuvuga imodoka, ibibuga n’uburyo ibyo bizamini bigomba gukorwamo, byose polisi yarangije kubitegura.
Iri teka rya perezida rishya rigaragaza kandi ko umuntu wahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu akoresheje ikinyabiziga cya “automatique” mu kizamini, yemerewe gutwara ibinyabiziga bya “automatique” gusa byo mu rwego afitiye uruhushya.
Izo nyuguti zizajya zishyirwa ku mpushya za A, B, C, D, D1, E na F kuko impushya za A1 na B1 zagenewe abafite ubumuga.
INZIRA.RW