Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Rwanda: Abatunganya n’abacuruza ibinyobwa bikomoka ku rutoki basabwe kunoza isuku
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ubuziranenge

Rwanda: Abatunganya n’abacuruza ibinyobwa bikomoka ku rutoki basabwe kunoza isuku

INZIRA EDITOR
Yanditswe 09/07/2024
Share
SHARE

Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuzirane, RSB kigaragaza ko mu gihe cyo gutunganya no gutegura ibinyobwa bikomoka ku rutoki, isuku yabyo igomba kwitabwaho mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abanywi babyo.

Nk’uko bigaragara mu gitabo “Uburyo buboneye bwo kwenga inzoga z’ibitoki na divayi zongewemo ibikomoka ku bimera” kiri ku rubuga rw’Ikigo cy’Igihugu  gitsura  ubuziranenge (RSB) bagaragaza ko gutegura neza ikinyobwa  mu buryo bw’isuku bituma  kibera abakinywa  umusemburo w’ubuzima bwiza.

Imirimo yo gutunganya inzoga z’ibitoki n’izongewemo ibikomoka ku bimera ikorwa n’abantu, ubuziranenge bwabyo bushobora kwangizwa mu buryo bworoshye n’abantu babikora.

Byongeye kandi imiterere y’ibi binyobwa ituma bishobora kwandura vuba bitewe n’uburyo bikorwamo. Ariyo mpamvu, abantu bakora mu nzengero zitunganya ibi binyobwa, cyane cyane ku byiciro byagenewe kunoza ubuziranenge bwabyo (nko guteka, kuyungurura, gusuka mu macupa no gupfunyika) basabwa kwambara imyambaro yabugenewe harimo udupfukamunwa, uturindantoki n’inkweto.

RSB yibutsa ko bagomba kuba badafite indwara zandura zakwanduza ibinyobwa, kugira ngo ibi bigerweho abakora muri izi nganda basabwa kwisuzumisha indwara mu buryo buhoraho kandi bakamenyekanisha uburwayi cyangwa ibikomere bishobora kwanduza ibinyobwa.

Inyubako n’ibikoresho by’ahatunganyirizwa inzoga z’ibitoki n’izongewemo ibikomoka ku bimera, RSB yibutsa ko bikwiye kuba bikoze neza ku buryo bworoshya isukura kandi bikora neza icyo byagenewe gukoreshwa cyane cyane ku byiciro cy’imitunganyirize by’ingenzi mu kurinda ubuziranenge bw’inzoga z’ibitoki.

Mu bindi RSB yibutsa abafite inganda n’inzegero z’inzoga, nuko mu gukora isuku bigomba kuvanaho ibisigazwa byose n’indi myanda ishobora kuba isoko y’ibyakwanduza ibinyobwa, harimo utuvungukira tw’ibyuma, ibimene by’amatara, ibisigazwa by’ibyatunganyijwe ndetse n’ibinyabutabire byakoreshejwe.

Hagomba kubaho n’mikoresherezwe iboneye y’ibikoresho by’isukura harimo uburoso, amasabune yabugenewe n’imiti yica udukoko.

Imiti ikoreshwa mu isuku n’isukura igomba gukoreshwa neza hakurikijwe amabwiriza yatanzwe n’uwayikoze, ikabikwa neza ndetse ikabikwa ahatandukanye n’ahabikwa ibizifashishwa mu gutunganya ibinyobwa cyangwa se ibinyobwa byarangije gutunganywa. Ibi bikiyongeraho ko igomba kubikwa mu bintu bigaragaza neza ko harimo iyo miti.

Ibinyobwa bikomoka ku bitoki n’inzoga zongewemo ibikomoka ku bimera ni inkingi ikomeye mu guteza imbere gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda.

RSB isaba abenga ibinyobwa bikomoka ku rutoki kunoza isuku

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 09/07/2024 09/07/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?