Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuzirane, RSB kigaragaza ko mu gihe cyo gutunganya no gutegura ibinyobwa bikomoka ku rutoki, isuku yabyo igomba kwitabwaho mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abanywi babyo.
Nk’uko bigaragara mu gitabo “Uburyo buboneye bwo kwenga inzoga z’ibitoki na divayi zongewemo ibikomoka ku bimera” kiri ku rubuga rw’Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) bagaragaza ko gutegura neza ikinyobwa mu buryo bw’isuku bituma kibera abakinywa umusemburo w’ubuzima bwiza.
Imirimo yo gutunganya inzoga z’ibitoki n’izongewemo ibikomoka ku bimera ikorwa n’abantu, ubuziranenge bwabyo bushobora kwangizwa mu buryo bworoshye n’abantu babikora.
Byongeye kandi imiterere y’ibi binyobwa ituma bishobora kwandura vuba bitewe n’uburyo bikorwamo. Ariyo mpamvu, abantu bakora mu nzengero zitunganya ibi binyobwa, cyane cyane ku byiciro byagenewe kunoza ubuziranenge bwabyo (nko guteka, kuyungurura, gusuka mu macupa no gupfunyika) basabwa kwambara imyambaro yabugenewe harimo udupfukamunwa, uturindantoki n’inkweto.
RSB yibutsa ko bagomba kuba badafite indwara zandura zakwanduza ibinyobwa, kugira ngo ibi bigerweho abakora muri izi nganda basabwa kwisuzumisha indwara mu buryo buhoraho kandi bakamenyekanisha uburwayi cyangwa ibikomere bishobora kwanduza ibinyobwa.
Inyubako n’ibikoresho by’ahatunganyirizwa inzoga z’ibitoki n’izongewemo ibikomoka ku bimera, RSB yibutsa ko bikwiye kuba bikoze neza ku buryo bworoshya isukura kandi bikora neza icyo byagenewe gukoreshwa cyane cyane ku byiciro cy’imitunganyirize by’ingenzi mu kurinda ubuziranenge bw’inzoga z’ibitoki.
Mu bindi RSB yibutsa abafite inganda n’inzegero z’inzoga, nuko mu gukora isuku bigomba kuvanaho ibisigazwa byose n’indi myanda ishobora kuba isoko y’ibyakwanduza ibinyobwa, harimo utuvungukira tw’ibyuma, ibimene by’amatara, ibisigazwa by’ibyatunganyijwe ndetse n’ibinyabutabire byakoreshejwe.
Hagomba kubaho n’mikoresherezwe iboneye y’ibikoresho by’isukura harimo uburoso, amasabune yabugenewe n’imiti yica udukoko.
Imiti ikoreshwa mu isuku n’isukura igomba gukoreshwa neza hakurikijwe amabwiriza yatanzwe n’uwayikoze, ikabikwa neza ndetse ikabikwa ahatandukanye n’ahabikwa ibizifashishwa mu gutunganya ibinyobwa cyangwa se ibinyobwa byarangije gutunganywa. Ibi bikiyongeraho ko igomba kubikwa mu bintu bigaragaza neza ko harimo iyo miti.
Ibinyobwa bikomoka ku bitoki n’inzoga zongewemo ibikomoka ku bimera ni inkingi ikomeye mu guteza imbere gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW