Ba mukerarugendo basura u Rwanda baravuga ko nta mpungenge abantu bakwiye kugira yo kuza mu Rwanda kuko icyorezo cya Marburg hashyizweho ingamba zikarishye zo kugikumira no kukirinda abanyarwanda n’abasura iki gihugu.
Abafite aho bahuriye n’urwego rw’ubukerarugendo bemeza ko umubare w’abashyitsi nta mpinduka nini zabayeho bitewe n’uko impungenge bari bafitiye iki cyorezo cya Marburg zashize kubera ingamba u Rwanda rwafashe.
RBA yageze ahari ba mukerarugendo barekwa ibyiza nyaburanga bitatse imisozi y’u Rwanda ndetse abandi barimo kwakirwa mu macumbi yabugenewe hirya no hino mu gihugu.
Yuki Yamamoto waje gusura u Rwanda aturutse mu gihugu cy’u Buyapani, avuga ko yaje gusura iki gihugu kubera isura nziza yumvanye abahageze ndetse bamuhamirije ko ingamba zafashwe zo kwirinda icyorezo cya Marburg zihamye.
Ati “Naje muri iki gihugu bitewe n’uko numvaga bagenzi banjye bakivuga neza, kandi numvaga ko u Rwanda rufata ingamba zikaze ku bijyanye n’icyorezo, bituma numva nta mpamvu yatuma ntasubukura urugendo nari mfite rwo kuza gusura n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi.”
Gianluca D’Addese waturutse mu Butaliyani we ashima umuco yasanganye abanyarwanda cyane cyane mu bice by’icyaro.
Yagize ati “Imibereho hanze ya Kigali iratandukanye cyane kuyo mu Mujyi kuko uhabona abantu babayeho mu muco ugasanga ari byiza cyane. Numva ntekanye nta gihe nigeze numva mfite ubwoba ku buryo ni ahantu heza muri Afurika waza ugatembera uri wenyine nta kibazo.”
Rwiyemezamirimo, Uwimana Judith watangije ikigo Judith Safaris gitanga serivisi zo gutembereza ba mukerarugendo na Dorothy Gashaija uyobora hotel Ndaru Luxury Suites, bemeza ko umubare w’abo bakira urimo kuzamuka no muri iki gihe cy’icyorezo cya Marburg.
Abatanga serivisi z’amatike y’indege mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo basaga 200 ndetse n’abitabiriye inama BIASHARA Afurika ntibakomwe mu nkokora n’iki cyorezo.
Umuyobozi w’Ikigo Afurika CDC, Dr. Jean Kaseya aherutse kuvuga ko afite icyizere ko virusi ya Marburg igiye gucika mu Rwanda bitewe n’ibimenyetso abona.
“Ndifuza kuvuga ko iki cyorezo mu Rwanda kirimo kugenzurwa kuko natangajwe no guhabwa raporo ivuga ko ku munsi w’ejo, nta muntu wagaragaweho iyi virusi ndetse nta n’uwo yahitanye, bivuze ko dutegereje kubona u Rwanda ruva muri kino cyorezo vuba aha.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS ryasabye ibihugu ko bidakwiriye gufata imyanzuro yahagarika ubucuruzi n’imigendereranire n’u Rwanda, kuko icyorezo cya Marburg kirimo gukurikiranwa uko bikwiye kandi ko kitarenga u Rwanda ngo kijye mu bindi bihugu bakurikije ingamba zashyizweho.
INZIRA.RW