Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rishyiraho amahoro ya 15% kuri buri litiro ya esanse na mazutu yinjizwa mu gihugu avuye ku 115 Frw yishyurwaga kuva mu 1016.
Kuri uyu wa mbere tariki 28 Mata 2025, nibwo inteko rusange umutwe w’abadepite yemeje umushinga w’itegeko rigena ko mahoro azajya yishyurwa kuri litiro ya esanse na mazutu byinjizwa mu gihugu angana na 15%.
Ni itegeko kandi riteganya ko amahoro yiyongera kuri buri modoka yinjizwa mu gihugu.
Perezida wa komisiyo y’ubukungu n’ubucururuzi mu nteko ishinga amategeko umutwe y’abadepite, Munyangiro Théogène asobanura ishingiro ry’iri tegeko yavuze ko ari igisubizo ku kongera ingengo y’imari ya leta izafasha mu gushyira mu bikorwa gahunda y’igihugu.
Ati “Umushinga w’itegeko rishyiraho amahoro yakwa kuri lisansi, mazutu n’ibinyabiziga agenewe gusana imihanda, wateguwe mu rwego rwo kwishakamo igisubizo hagamijwe kongera ingengo y’imari ya Leta, izafasha mu gushyira mu bikorwa na gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri, NST2”
Akomeza agira ati “Uwo mushinga w’itegeko wateguwe kandi hashingiwe ko umubare w’ibinyabiziga wagiye wiyongera mu gihugu, bityo hakaba hakenewe ko nk’igihugu cyishakamo ubushobozi bwo gusana imihanda kugira ngo kibashe gukomeza kugira ubushobozi bwo gusana imihanda”
Muri iyi nteko rusange kandi, hemejwe umushinga w’itegeko rishyiraho amahoro kuri litiro ya mazutu na esanse mu bigega mu rwego rwo gufasha igihugu kugira ibigega bifite ubushobozi bwo kubika ibikomoka kuri peterori bingana na litiro miliyoni 334 yakoreshwa mu gihe kiri hejuru y’amezi ane.
Ubusanzwe ibigega byari bifite ubushobozi bwo kubika litiro miliyoni 66,7 z’ibikomoka kuri peteroli.
Muri uyu mushinga w’itegeko biteganyijwe ko muri ibyo bigega bizigama ibikomoka kuri peterori igipimo cy’amahoro kuri litiro ya esanse na mazutu kizava ku mafaranga 32.73 Frw kikagera ku mafaranga 50 Frw kuri buri litiro iri muri ubwo bubiko.
Kubibaza niba muri rusange imisoro izatuma ikiguzi cy’ubwikorezi kiyongera, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, Kabera Godfrey yavuze ko bazakorana n’izindi nzego mu kwirinda ko byahungabanya ubukungu.
Yagize ati “Hazazamukaho amafaranga atari menshi, tuzabomeza dukorane n’ibigo bishinzwe gushyiraho ibiciro harimo RURA, MININFRA na MINICOM kugira ngo bitazazamuka birenze”
Yakomeje avuga ko bitewe nuko bagiye kubyigira hamwe atari umusoro umwe Ku wundi, basanze biziyongera mu rugero bijyanye nibyo bari barateganyije bijyanye na politike ya BNR mu rwego rwo kwirinda ko byateza ikibazo mu baturage cyangwa mu bacuruzi muri rusange.
Muri iyi nteko rusange y’umutwe y’abadepite, hanemejwe amahoro ya 0,2% ku bicuruzwa byinjizwa mu gihugu bifunitswe mu bikoresho bya pulasitike, kugira ngo hongerwe uburyo bwo kubyegeranya no kubinagura ndetse n’umusoro wa 3% w’icyumba mu ma hoteli mu rwego rwo kunoza uru rwego rw’ ubukerarugendo hashorwamo imari ihagije.

INZIRA.RW