Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Rwanda FDA yakuye ku isoko umuti w’abana wa Benylin ukorwa n’uruganda Johnson&Johnson
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ubuziranenge

Rwanda FDA yakuye ku isoko umuti w’abana wa Benylin ukorwa n’uruganda Johnson&Johnson

INZIRA EDITOR
Yanditswe 13/04/2024
Share
SHARE

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, Rwanda FDA cyahagaritse ikwirakwiza n’ikoreshwa ry’umuti wa Benylin Pediatrics Syrup nimero 329304 ukorwa n’uruganda rwa Johnson&Johnson rwo muri Afurika y’Epfo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Rwanda FDA, rivuga ko uyu muti w’abana Benyliin Pediatrics Syrup byagaragaye ko ufite ikinyabutabire kitemewe kiri hejuru cya Diethylene glycol nk’uko byemejwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti muri Nigeria (NAFDAC).

Bati “NAFDAC ivuga ko amasuzuma ya laboratwari yakorewe kuri uwo muti yagaragaje ko ufite igipimo cyo hejuru kitemewe cy’ikinyabutabire cyitwa diethylene glycol, kandi ko icyo gipimo kiri hejuru cyagaragaje ingaruka mbi ku nyamaswa zikorerwaho amasuzuma muri laboratwari, ibi bikaba bishobora kugira ingaruka mbi ku bantu.”

Rwanda FDA yashimangiye ko uyu muti wa Benylin Pediatrics Syrup winjiye ku isoko ry’u Rwanda muri Kamena 2022, uhagaritswe, “Hashingiwe ku byavuzwe haruguru byose, Rwanda FDA ihagaritse ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’umuti Benylin Pediatrics Syrup nimero 329304 ukorwa n’uruganda Johnson&Johnson.”

Umuti wa Benylin Pediatrics Syrup ubusanzwe uvura inkorora n’ibimenyetso byayo birimo gufungana, umuriro n’izindi ndwara ziterwa na aleriji ku bana bafite hagati y’imyaka 2 na 12.

Gusa ngo nta raporo y’abagizweho ingaruka n’uyu muti wahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda.

Rwanda FDA yasabye abinjiza imiti mu gihugu, abayiranguza, za farumasi n’amavuriro guhagarika gutanga no gukoresha uyu muti. Ndetse abantu bagifite iyi miti guhagarika kuyikoresha.

Umuti wa Benylin Pediatric wakuwe ku isoko ry’u Rwanda

INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 13/04/2024 13/04/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?