Kuva mu Rwanda hatangira gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu izwi nka Made in Rwanda, hari benshi bayungukiyemo kuko babonye urubuga rwo kugaragarizaho ibyo bazi ndetse bamwe bagura ubumenyi bubafasha guhatana ku isoko ry’umurimo.
Umunyarwanda yaciye umugani ngo “Ijya kurisha ihera ku rugo” bivuze ko niba hari iterambere ushaka kugeraho hera ku bikwegereye ibiri hafi yawe ubibyaze umusaruro nibwo uzatera imbere ugere kure.
Kuri uyu wa 8 kanama 2024, ikinyamakuru INZIRA.RW cyaganiriye na bamwe mu bafashe umwanzuro wo gukora ibikorerwa mu Rwanda “made in Rwanda ” bavuga ko hari amahirwe menshi aturuka mu gukunda no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda.
Habiyumva Philippe, umwe mu bagize koperative ikora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, bahinga urusenda, imiteja ndetse bagahumbika ibiti bivangwa n’imyaka, naho mu bworozi borora inzuki, bakaba babikorera mu karere ka Kayonza, umurenge wa Ndego avuga ko gukunda ibikorerwa mu Rwanda bigira umumaro ku babikora, ababigura ndetse.
Ati “ibyo dukora birakunzwe ariko hari abaturage bagifite imyumvire yo kumva ko ibiturutse hanze aribyo bifite uburambe. Gusa dukomeje gushyiramo imbaraga cyane cyane urubyiruko twabyubaka bigakomera n’abanyarwanda bakabikunda kurushaho.”
Yakomeje agira ati “Tumaze gukanguka abantu bari kubikora neza kandi babikunze, gukunda ibikorerwa mu Rwanda bigabanya imisoro igihugu gitanga gitumiza ibintu mu mahanga, bitanga akazi ku banyarwanda kuko uwashinze kampani cyangwa Uruganda ntabwo yakoramo wenyine atanga akazi kuba bandi banyarwanda.”
Philippe yavuze ko kandi bibaye byiza hazashyirwaho Banki imwe ifasha abantu bakora ibintu bya made in Rwanda ikajya ibafasha kubona inguzanyo byoroshye, igafasha ba Rwiyemezamirimo bakiri kuzamuka ndetse n’amakoperative, nk’uko nandi masosiyete n’ibigo bigira Banki zihariye zibafasha kubona inguzanyo.
Naho uwitwa Hagumubuzima Theoneste uhagarariye kampani idoda imyenda ya Made in Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, yavuze ko uretse kuba made in Rwanda ituma haboneka amafaranga na none ifasha abanyarwanda kwigirira icyizere bakumvako bashoboye.
Ati “Iyo abakiriye babonye ibyo dukora bakabona ni byiza amafaranga tubaciye barayaduha, kuko ntabwo waba ukora neza ngo ukene cyangwa usonze, kuko ibi dukora bikuzwe n’abari mu Rwanda no mu mahanga. Made in Rwanda ikunzwe n’abanyarwanda kandi ikindi kintu cyiza gihari n’uko buri muntu wese ashobora kwambara ku bushobozi bwe.”
Yakomeje agira “Ndashishikariza abaturarwanda gukunda cyane ibikorerwa mu Rwanda kuko tumaze kugira ubumenyi mu kubikora, ikindi buri muntu ukora made in Rwanda agomba kuragwa n’ingesi nziza z’ubunyangamugayo, na none tugasaranganaya ubumenyi, bityo tukiyubakira u Rwanda twifuza.”
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze yagaragaje ko ibanga ryafasha ibihugu bya Afurika kutagerwaho n’ingaruka nyinshi z’ibi bibazo ari ugutangira gukora iby’ingenzi abaturage babyo bakenera bitabaye ngombwa kujya kubikura mu mahanga.
Yasabye abantu muri rusange gutekereza ku mibereho, bakareka gutekereza ko imbere ari heza gusa, ahubwo bakibaza no ku bibazo bishobora kuvuka bityo bakongera imbaraga mu kwihangira imirimo
Mu ri uyu mwaka wa 2024, mu Rwanda hari kubera imurikagurisha mu baryitabiriye harimo n’abanyarwanda bakora made in Rwanda ibyo bigaragaza intambwe igenda iterwa mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no gusobanukirwa akamaro bifitiye buri munyarwanda.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW