Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Rwanda: Hagiye gushyirwaho banki ihuriza hamwe Imirenge SACCO
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibigo by'Imari

Rwanda: Hagiye gushyirwaho banki ihuriza hamwe Imirenge SACCO

INZIRA EDITOR
Yanditswe 11/09/2024
Share
Hari gutekerezwa uko hajyaho Banki ihuza Imirenge Sacco
SHARE

Mu rwego rwo gukomeza kwegereza abanyarwanda serivise z’imari kandi zinoze, hagiye gushyirwaho banki ihuriza hamwe koperative z’Imirenge SACCO, izahabwa izina rya ‘Cooperative Bank’.

Ni igahunda itekerejwe nyuma y’uko koperative z’Imirenge Sacco zihurijwe hamwe mu ikoranabuhanga, ndetse rikakiranwa na yombi n’abanyamuryango ba sacco kuko byose bazajya babikora batavuye aho bari.

Gusa abakurikiranira hafi urwego rw’imari mu Rwanda, bavuga ko iyi banki izafasha urwego rw’ubuhinzi kubona inguzanyo kurusha uko byari bisanzwe kuko abahinzi n’aborozi bakunze kugaragaza ko bagorwa no kuba batizerwa n’ibigo by’imari ngo bibahe inguzanyo.

Uyu mushinga wo gushyiraho banki ihuriza hamwe koperative z’Imirenge Sacco, ukomeje kunozwa ndetse kugeza ubu hamaze gushyirwaho ikoranabuhanga mu Mirenge Sacco, rizifashishwa mu kuzihuriza hamwe ku rwego rw’Akarere no ku rwego rw’igihugu.

Biteganijwe ko iyi banki y’amakoperative ‘Cooperative Bank’ igomba kuba yafunguye imiryango mu myaka itanu iri imbere, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko imbere y’imitwe yombi abagezaho gahunda ya Guverinoma y’Imyaka itanu iri imbere NST-2.

Ni inkuru yakiranywe na yombi, kuko gushyiraho iyi banki bitanga icyizere ku iterambere ry’abanyamuryango b’amakoperative y’ubuhinzi kuko Imirenge Sacco ibegereye kurusha ibindi bigo by’imari.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari bito n’ibiciriritse, (AMIR), Jackson Kwikiriza, agaragaza ko urwego rw’ubuhinzi rugiye kubyungukiramo kuko ubusanzwe ibigo by’imari bitari bifite uburyo bwihariye bwo gutanga inguzanyo ku bahinzi.

Guverinoma y’u Rwanda isobanura ko izashyiraho banki y’amakoperative ‘Cooperative Bank’ mu rwego rwo gukomeza kwegereza abaturage serivise z’imari hirya no hino mu gihugu.

Kugeza ubu, imibare yerekana ko Abanyarwanda bagerwaho na serivise z’imari bagera kuri 96% mu gihe gahunda yo kwihutisha iterambere ya NST1 icyifuzo cyari kuri 90% mu 2024.

INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 11/09/2024 11/09/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?