Ubushakashatsi bwerekana ko umubare w’urubyiruko rwitabira itegurwa ry’igenamigambi ari ruke akaba riyo mpamvu rushishikarizwa kongera imbaraga mu ku ryitabira.
Ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga ukurikiranira hafi ibijyanye n’ingengo y’imari y’ibihugu ku Isi (Internation Budget Partnership), aho bwakozwe mu mwaka wa 2023.
Bukaba bwaragaragaje ko u Rwanda ruza mu bihugu biri inyuma mu guha umwanya abaturage muri rusange mu gutegura ingengo y’imari, cyane cyane urubyiruko.
Ubushashakashatsi bwerekana ko u Rwanda rufite amanota 16% ku mpuzandego yo ku rwego rw’Isi, aho mu byatumye aya manota aba make harimo kuba urubyiruko rutitabira itegurwa ry’igenamigambi n’ingengo y’imari.
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’Impuzamiryango y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (CLADHO), Murwanashya Evariste avuga ko u Rwanda rugomba gufata ingamba mu guhindura iyi mikorere, by’umwihariko ku rubyiruko bagashishikarizwa kugira uruhare mu gutegura ibibagenerwa.
Ati “Iyo amanota iyo abaye make ku gihugu akagera kuri 15%, bagifatira ibihano harimo guhagarikirwa inkunga zatangwaga na Banki y’Isi n’ibindi bigo biyishamikiyeho, kugikura ku rutonde rw’ibihugu byemerewe kubona inguzanyo. Ubundi amanota make ni 15% amenshi akaba 100%, bivuze ko niba u Rwanda rufite 16% rufite make cyane kandi hari ibihugu nka Georgia bifite amanota 80%.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko “National Youth Council”, Robert Mwesigwa ashimangira ko urubyiruko rugomba kongererwa ubushobozi ku bijyanye n’igenamigambi no kurwongera mu byiciro bitandukanye.
Gusan go ikibazo gihari ni ubushobozi ariko no kongera uburyo bugari bw’inzego zitandukanye .
Yakomeje agira ati “Urubyiruko rugomba kumva y’uko gutegura igenamigambi rigenerwa abagenerwabikorwa babifitemo uruhare.”
Umunyeshuri muri kamiuza y’u Rwanda ishami rya Huye wiga amategeko Mukimbiri Sam, avuga ko hari imbogambi urubyiruko rugihura na zo zituma rutibona mu nzego zimwe na zimwe za Leta.
Ati “Guverinoma cyangwa ibindi bigo bifite inyungu bikwiye gutangiza ibikorwa byo kwigisha, bigamije kuzamura ubumenyi bw’ibanze ku bijyanye n’igenamigambi n’ibikorwa by’ingengo y’imari. Bategura amahugurwa, inama, ndetse itangazamakuru bagasobanura uko bikorwa.”
Ihuriro ry’imiryango nyarwanda itari iya Leta igamije iterambere ry’urubyiruko (RYOF) yakoze ubushakashatsi, kuva muri Mata kugera muri Gicurasi 2024 igaragaza ko 54% by’urubyiruko rw’u Rwanda mu bantu 300 aribo bashoboye kuba bazi uruhare rwabo mu kugena ingengo y’imari.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro RYOF, Mutangana Kabera yagize ati “Twari twabanje kubona ko guha ijambo abaturage mu kugira uruhare mu bibakorerwa ruri hasi cyane kuri 16%, aho igice kinini ari abana n’urubyiruko kandi bo batitabira mu kuyigena.”
Mu babajijwe 99,6% bagaragaje ko bifuza kugira uruhare mu bibakorerwa, naho 43% by’urubyiruko bagaragaje ko bakeneye guhabwa ubukangurambaga kugira ngo bamenye uko inzego z’ubuyobozi zikora.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW