Abafatanyabikorwa mu mushinga wo guteza imbere ubukungu bwisubira n’uruhererekane rw’ibiribwa bagaragaza ko hari imishinga mito n’iciriritse yunganirwa mu bya tekinike mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bwisubira.
Ni umushinga uri gushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubushakashatsi mu bijyanye n’inganda (NIRDA) biciye mu kigo Cleaner Production and Climate Innovation Centre gishinzwe kunoza imikoreshereze y’umutungo no guhanga udushya mu guhangana n’imindagurikire y’ikirere, bafatanyije n’abandi bafatanyabikorwa barimo Ikigo Mpuzamahanga cy’ Ubushakashatsi mu kubungabunga ibidukikije(WRI).
Iyi gahunda ikaba igamije gushyigikira ibikorwa byo gutunganya ibiribwa, kongera umusaruro, kubaganya ibyangirika no kubungabunga ibidukikije.
Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Christian Sekomo Birame, avuga ko hari imishinga itadandukanye iri gufashwa guteza imbere ubukungu bwisubira mu gutunganya ibiribwa n’ibikomoka ku buhinzi hanahangwa udushya muri uru rwego.
Yagize ati “Haracyakenewe kongerera ubumenyi ibigo bito n’ibiciriritse bitunganya ibikomoka ku buhinzi, n’abahinzi muri rusange kugirango bagabanye ingano y’ibyangirika mu gihe cyo gutunganya ibiribwa n’umusaruro w’ubuhinzi, ndetse n’ibisigaye bikaba byakoreshwa neza bikabyazwa umusaruro aho kujugunywa ari nako byangiza ibidukikije.”
Dr. Christian Sekomo Birame, agaragaraza ko hakiri abantu benshi batarasobanukirwa ko ibyakoreshejwe birimo n’ibisigazwa by’ibiribwa byabyazwamo ibintu bishya nk’ibiryo by’amatungo, ibicanywa, ifumbire n’ibindi.
Uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2021 ku ntego yo kongera ubumenyi ku bigo bito n’ibiciriritse, mu kurushaho gutunganya ibiribwa n’ibikomoka ku buhinzi, ukaba werekana ko guteza imbere ubukungu bwisubira byagerwaho hakorwa ubuhinzi burambye kandi butangiza ibidukikije.
Umuyobozi ku rwego rw’Afurika mu Kigo Mpuzamaganga cyita ku bidukikije (WRI), Dr. Suzan Chomba ashima u Rwanda ku kuba intangarugero mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukungu bwisubira.
Ati “Twishimiye cyane uburyo ibigo birenga 70 mu Rwanda byerekanye mu gihe gito ko bifite inyota na gahunda yo guteza imbere ubukungu bwisubira mu ruhererekane rwo gutunganya ibiribwa, ibi bikaba bigaragaza ubushake mu guteza imbere ibyo bakora, bongera ubwiza n’ingano y’umusaruro ndetse banarengera ibidukikije.”
Impuguke mu kubungabunga ibidukikije zerekana ko ubukungu bwisubira ari kimwe mu byatuma habaho kongera ubukungu binyuze mu kugabanya ingano y’ibikomoka ku musaruro w’ubuhinzi wangirikiraga mu nzira y’uruhererekane rwo kuwutunganya ndetse bikaba n’uburyo bwo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika byakataje mu guteza imbere ubukungu bwisubira habungwabungwa ibidukije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
NIYIKIZA Nichas/INZIRA.RW