Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyatangaje ko muri Kamena 2024, ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye ku masoko yo mu Rwanda byiyongereho 5% ugereranyije n’uko byari muri Kamena 2023. Ni mu gihe muri Gicurasi 2024, ibiciro byari byiyongereyeho 5, 8%.
Ni igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko, mu bice bitandukanye by’Igihugu muri uko kwezi cyatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024.
Imibare iheruka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yari yatangajwe muri Werurwe 2024, yo yagaragazaga ko ibiciro ku masoko yo mu mijyi hirya no hino mu gihugu cyazamutse ku ijanisha rya 4,2%.
Iyi mibare iheruka igaragaza ko muri Werurwe 2024, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 4,2% ugereranyije na Werurwe 2023. Ibiciro muri Gashyantare 2024 ho byari byiyongereyeho 4,9%.
Muri Werurwe 2024, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 14,8%.
Ugereranyije Werurwe 2024 na Werurwe 2023, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 5,8%. Ugereranyije Werurwe 2024 na Gashyantare 2024, ibiciro byiyongereyeho 1,1%.
Muri Werurwe 2024, ibiciro mu byaro byagabanutseho 1,7% ugereranyije na Werurwe 2023. Ibiciro ku masoko yo mu byaro muri Gashyantare 2024 ho byari byiyongereyeho 2,1%.
Ugereranyije Werurwe 2024 na Gashyantare 2024, ibiciro byiyongereyeho 0,5%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 1,1% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 9,8%.
INZIRA.RW