Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Rwanda: Ifaranga koranabuhanga rizatangira gukoresha bitarenze 2026
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Rwanda: Ifaranga koranabuhanga rizatangira gukoresha bitarenze 2026

INZIRA EDITOR
Yanditswe 09/08/2024
Share
SHARE

Ifaranga-koranabuhanga rigiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda, aho bitarenze mu 2026 rizatangira kugira uruhare mu gukomeza kuzamura ubukungu bw’u Rwanda mu ikoranabuhanga.

Ni nyuma y’uko mu Rwanda hari gutegurwa amategeko na politiki byihariye bigomba kugenga ikoreshwa ry’ ifaranga ry’igihugu ry’ikoranabuhanga rizwi nka CBDC (Central Bank Digital Currency).

CBDC ni ifaranga rikozwe mu ikoranabuhanga rizajya ritangwa na BNR, nk’uko bikorwa ku biceri n’inoti.

Bamwe mu basesenguzi mu by’ubukungu bavuga ko ari amahirwe menshi ku gihugu, kuko bizafasha no guhanga imirimo mishya.

Habimana Jacques, akora ubucuruzi bw’amafaranga mu Mujyi wa Kigali yabwiye RBA ko avunja amafaranga y’ubwoko bwose ariko ifaranga-koranabuhanga ntaryo azi.  We na bangenzi be bavuga ko bafite ubumenyi buke ku ikoreshwa ry’ifaranga koranabuhanga ariko bakaba bakunze kwakira abakiliya babasaba izi serivisi.

Nubwo bamwe bafite amatsiko menshi yo kumenya byinshi ku mikorere y’iri faranga koranabuhanga, bemeza ko biteguye kuzakora ubucuruzi bw’aya mafaranga mu gihe Banki Nkuru y’Igihugu izaba yabibemereye.

Abasesengura iby’ubukungu bavuga ko iri faranga rizafasha igihugu kuzamura ubukungu bwacyo, binyuze mu kwihutisha iterambere ry’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu n’ubwambukiranya imipaka.

Umwe muri bo ni Kaberuka Teddy, asobanura ko leta ikwiye gutangira kwigisha abanyarwanda imikorere y’iri faranga hakiri kare, kugira ngo bazaribyaze umusaruro niritangira gukoreshwa.

Ibigo nka Binance, nabyo bimaze kumenyekana kubera gukora ubucuruzi bw’aya mafaranga agezweho, na none Crypto currency na Bitcoin ni yo mafaranga koranabuhanga azwi cyane ku rwego mpuzamahanga.

Mu bushakashatsi bwakozwe mu kwa gatanu ku uyu mwaka wa 2024, bwagaragaje ko iri faranga rizagirira igihugu akamaro binyuze muri gahunda ya leta y’ubukungu buhererekanya amafranga mu buryo bw’ikoranabuhanga (cashless economy).

Habanje ubushakashatsi, hazakurikiraho itegeko ryihariye ritanga uburengazira ku ikoreshwa ry’iri faranga, rikazasohoka bitarenze mu 2026, ari nabwo rizatangira gukoreshwa mu buryo bwemewe.

Zimwe mu mpamvu z’ingenzi zizatuma u Rwanda rukoresha CBDC, zirimo ko igihugu gishaka kudanangira ubwirinzi ku biza byagera ku rwego rw’imari bikaruzahaza, kongera udushya n’ihangana ku isoko mu rwego rw’imari ku isi.

U Rwanda ruri kwitegura ikoresha ry’ifaranga koranabuhanga

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 09/08/2024 09/08/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?