Abasesenguzi n’impuguke mu bukungu zirashima ko mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’ubukungu, bwagenewe miliyari 3,393.6 Frw bingana na 59.6% by’Ingengo y’Imari yose y’umwaka wa 2024/2025.
Impuguke mu by’ubukungu zigaragaza ko gushyira imbere ubukungu mu igenamigambi ry’igihugu bitanga umusaruro mu Iterambere, kuko ubukungu ari umusingi w’iterambere ry’iguhugu.
Impuguke mu bukungu Straton Habyarimana, agaragaza ko ubukungu buba bukwiye kuza imbere y’izindi nkingi mu iterambere ry’igihugu, kuko mu gihe budahagaze neza ibindi ntaho byaba bishingiye.
Yagize ati “Burya nuha abantu amashanyarazi, ukabakorera umuhanda mwiza, ukabashakira ibikorwa remezo bigendanye n’ibigezweho birimo nko kuhira imyaka bizazamura ubukungu, noneho bya bindi byose tuvuga birimo imibereho myiza nabyo biboneraho. Mu mibereho myiza harimo kuba tujyana abana bacu ku ishuri kandi bakiga ahantu heza, muri ibyo byose ubukungu buramutse budahagaze neza ntabwo byakunda niyo mpamvu ubukungu bugomba kuza imbere ”
Straton Habyarimana yakomeje avuga ko gushyira amafaranga menshi mu bukungu mu buryo bufatika bizafasha izindi nzego kuba zazamuka neza kandi zikuzuzanya.
Prof. Egide Karuranga avuga ko hari ingero z’ibintu bishya biri kuzana amafaranga mu Rwanda bititabwagaho harimo ubuhinzi bw’urusenda, imbuto n’ibindi ndetse no guhanga udushya biri kugaragara muri iki gihe, ibi byose bigomba gutuma ingengo y’imari y’ukubungu ukomeza kuzamuka.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Ndagijimana Uzziel, yavuze ko iyi ngengo y’imari ya 2024-2025 izibanda ku bikorwa byo guteza imbere abaturage mu nkingi zirimo iy’iterambere ry’ubukungu, iy’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’inkingi y’imiyoborere myiza.
Ati “Hazibandwa ku guteza imbere inganda, serivisi ndetse n’ishoramari, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kubyongerera agaciro ndetse no gukomeza guhanga imirimo binyuze mu kunoza gahunda yo gutanga ubujyanama mu ipiganwa ku nganda nto n’iziciriritse.”
Mu ngengo y’imari ya 2024-2025 ingana na miliyari 5,690.1 Frw ubukungu bufite ni 59.6% bingana na Miliyari 3,393.6Frw. Naho imibereho myiza ikagira 26.6% angana na Miliyari 1,511.7 Frw ndetse na 13.8 % bigana Miliyari 784.7 Frw byagenewe inkingi y’imiyoborere myiza.
Inteko Ishinga Amategeko yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2024/2025 ingana na miliyari 5,690.1 Frw, ikaba yariyongereyeho miliyari 574.5 Frw bingana na 11.2% ugereranyije na miliyari 5,115.6 Frw yari mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2023/2024.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW