Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’Ubworozi, NAEB cyagaragaje ko umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku ndabo, imboga n’imbuto wazamutse uva kuri toni 40 ugera kuri toni 1000 ku kwezi.
NAEB yagaragaje ko umusaruro w’imboga n’imbuto wo kuva mu kwezi kwa Karindwi 2023 kugeza muri Gashyantare 2024 winjirije u Rwanda agara kuri miliyoni 46 z’amadorali.
Umuyobozi w’Ikigo gihinga indabo kikanazohereza hanze y’u Rwanda Bella Flowers, Kagabo Rubega Patrick, avuga ko kuva mu 2016 ubuso bahingaho bumaze kugera kuri hegitari 53 buvuye kuri hegitari 20.
Ashimangira ko amasoko babona agenda yaguka bitewe nuko isoko mpuzamahanga rikomeje gukunda indabo ziva mu Rwanda.
Umuhinzi w’imboga n’imbuto ugeze no ku rwego rwo kuzohereza mu mahanga, Rmadhan Abdul avuga ko bitewe nibyo isoko mpuzamahanga rikeneye abahinzi bo mu Rwanda bakwiriye gushyira ingufu mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi bohereza mu mahanga.
Umukozi wa NAEB Ushinzwe ibikorwa byo kumenyekanisha no guhanga udushya mu byoherezwa hanze bikomoka ku buhinzi, Basiima Janet ahamya ko abohereza ibicuruzwa bikomoka ku ndabo n’imboga mu mahanga bakomeza kwiyongera.
Ibi bigaragazwa nuko mu imurikagurisha mpuzamahanga ryabereye i Doha muri Qatar kuva muri Nzeri 2023 kugeza Werurwe 2024 ryitabiriwe n’ibigo byo mu Rwanda bigera kuri 15.
Ikigo gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi , NAEB kigaragaza ko mu mwaka wa 2021/2022 imboga n’imbuto zinjirije u Rwanda miliyoni 36 z’amadolari, naho 2022/2023 zinjiza miliyoni 56 z’amadolari.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW