Ingengo y’Imari y’u Rwanda y’umwaka wa 2024/2025 iziyongeraho miliyari 574.5 Frw igere kuri miliyari 5,690 Frw ugereranyije n’iy’umwaka uri kugana ku musozo wa 2023-2024.
Ibi byagaragajwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN yavuze ko ingengo y’imari y’umwaka utaha izabaho ubwiyongere bwa 11.2%.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ubwo yagaragarizaga Inteko Ishinga Amategeko ingengo y’imari ivuguruye ya 2023-2024 , yamenyesheje abadepite ko ugereranyije na miliyari 5,115 Frw ari muri iyi ngengo y’imari ivuguruye, hazabaho inyongera ya 11.2%.
Ibi bizatuma mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2024-2025 ingengo y’imari y’u Rwanda izaba miliyari 5,690.1 Frw bivuze ko hazaba hiyongereyeho miliyari 574.5 Frw.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yatangaje ko ingengo y’imari iteganyijwe kuzakoreshwa mu mwaka wa 2024/2025 ari miliyari 5690.1 Frw, akaba yariyongereyeho miliyari 574.5 Frw bingana na 11.2% ugereranyije na miliyari 5115.6 Frw yakoreshejwe mu mwaka wa 2023/2024.
Yabitangaje kuri uyu wa 6 Gicurasi 2024 ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’igihe giciriritse mu mwaka wa 2024/2025.
Minisitiri Dr Ndagijimana yagaragaje ko amafaranga azava imbere mu gihugu angana na miliyari 3414.4 Frw bingana na 60% by’ingengo y’imari yose.
Ati “Ikaba ari intambwe ishimishije mu kwihaza mu ngengo y’imari.”
Amafaranga y’inkunga z’amahanga biteganyijwe ko azaba agera kuri miliyari 725.3 Frw bingana na 12.7% mu gihe inguzanyo z’amahanga biteganyijwe ko zizagera kuri 1318.1 Frw bingana na 23.2% by’ingengo y’imari yose.
Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu kongeraho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 83.2% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025.
INZIRA.RW