Guverinoma y’u Bufaransa yatanze inkunga ya miliyoni 10 z’Amadolari y’Amerika, yagenewe abahinzi bato mu Rwanda mu rwego rwo kubafasha kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.
Iyi nkunga irenga miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda, yatanzwe mu buryo bw’inguzanyo yishyurwa nta nyungu, aho yatanzwe binyuze mu Kigo cy’Iterambere cy’u Bufaransa(AFD), mu ishami ryacyo rya PARPARCO.
Ni nyuma yo gusinyana amasezerano n’Umushinga One Ancre Fund (Tubura) usanzwe ufasha abahinzi bo mu Rwanda no muri Afurika, kongera umusaruro w’ibihingwa, kubona amasoko y’umusaruro no kwihaza mu biribwa.
Kuwa Gatatu tariki ya 15 Gicurasi 2024, ubwo aya masezerano yashyirwagwaho umukono, Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfre yashimangiye ko iyi nkunga ari ingenzi kandi izafasha abaturage kwikura mu bukene.
Umuyobozi wa Parparco Francoise Lombard yavuze ko iyi nkunga igiye kugabanya ubukene cyane cyane mu bahinzi bo mu cyaro bakoraga ubuhinzi butababyarira umusaruro ugaragara.
Ati “Iyo nkunga izafasha mu kugabanya ubukene, by’umwihariko mu bice byo mu cyaro hari abahinzi bataratera imbere, izazamura imibereho myiza y’abaturage ndetse no kwita ku buzima bw’abahinzi n’imiryango yabo kuko bazajya bahabwa imbuto ku gihe, bahabwe n’amahugurwa.
Iyi nkunga izafasha kandi gusigasira ubukungu muri Afurika, guhangana n’inzara ku Isi ndetse no gukomeza gushyira imbere intego yo kurwanya ubusumbane mu bantu nk’uko ari byo dushyize imbere muri iyi myaka iri imbere”.
Umuyobozi Mukuru wa One Ancre Fund, Bwiza Belinda yashimangiye ko nubwo iyi nkunga aba ari inguzanyo, inyungu yayo iba iri hasi.
Ati “PROPARCO yaduhaye inkunga mu buryo butandukanye kuko turi mu buhinzi, dufasha abahinze, ikaba ari inguzanyo inyungu yayo ibari hasi, sinavuga ibikubiye mu masezerano.
Yakomeje agira ati “Bikorwa buri mwaka hano mu Rwanda nta kintu batwungukira, bishyura mu mwaka gahoro gahoro, ariko iyo umwaka ushize bagomba kwishyura amafaranga yose bafashe ku nguzanyo”.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Telesphore Ndabamenye, ahamya ko One Ancre Fund ifasha cyane Leta gutuma abaturage beza neza kuko baba bahuguwe ku buhinzi bw’umwuga.
Ati “One Ancre Fund ni umufatanyabikorwa dufatanya mu kongera umusaruro bakaba bafite uburyo babikora baba bahinzi babona inyongeramusaruro mu gukorana n’abacuruzi b’inyongeramusaruro ariko noneho bakegera ba bahinzi mu bijyanye no kubongerera ubushobozi mu bijyanye no kongera umusaruro no mu bijyanye no kurwanya ibyonnyi, ni gahunda bakoze kuva kera bakagenda bayagura.”
One Ancre Fund ni umushinga utari uwa Leta watangiye mu mwaka wa 2007, ukaba wita ku bahinzi batandukanye, aho bahabwa imbuto n’inyongeramusaruro (ifumbure) ku giciro cyagenwe na Leta harimo nkunganire. Ndetse abahinzi bagahabwa n’imbuto bazishyura bejeje.
INZIRA.RW
This service is perfect for boosting your local business’ visibility on the map in a specific location.
We provide Google Maps listing management, optimization, and promotion services that cover everything needed to rank in the Google 3-Pack.
More info:
https://www.speed-seo.net/ranking-in-the-maps-means-sales/
Thanks and Regards
Mike Cook
PS: Want a ONE-TIME comprehensive local plan that covers everything?
https://www.speed-seo.net/product/local-seo-bundle/