Ikigega Nyafurika kigamije Iterambere ry’Ubucuruzi bwohereza ibintu mu mahanga cyatangiranye i Kigali ishoramari rya miliyoni 770 z’Amadorali y’Amerika, ku ikubitiro imishinga yo mu cyanya cy’inganda cya Bugesera izaganuraho.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, i Kigali hafunguwe icyicaro cy’Ikigega Nyafurika kigamije Iterambere ry’Ubucuruzi bwohereza ibintu mu mahanga FEDA (Fund For Export Development in Africa). Aho cyafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente.
Umuyobozi w’Ikigega FEDA, Marlene Ngoyi yatangaje ko iki kigega kigiye guhindura ishusho y’urwego rw’inganda ku mugabane w’Afurika, by’umwihariko mu Rwanda bakazatangirira ku mishinga imwe n’imwe mu cyanya cyahariwe inganda mu karere ka Bugesera.
Ikigega Nyafurika kigamije Iterambere ry’Ubucuruzi bwohereza ibintu mu mahanga ishoramari ryacyo kuri ubu ringana na miliyoni 770 z’Amadorali zivuye kuri 670$ cyari gifite mu 2022.
Umuyobozi w’iki kigega cya FEDA, Marlene Ngoyi yavuze ko ishoramari bazibandaho riri mu ngeri zirimo ingufu, itumanaho, ibikomoka ku buhinzi n’inganda.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edourd Ngirente afungura ku mugaragaro icyicaro cy’Ikigega Nyafurika kigamije Iterambere ry’Ubucuruzi bwohereza ibintu mu mahanga i Kigali, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kuba umufatanyabikorwa mwiza.
Ati “U Rwanda rwishimiye kuba kuba umufatanyabikorwa mwiza mu gushimangira iterambere ry’ubukungu ku mugabane no guteza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu.”
Korohereza abantu guhabwa Visa bageze imbere mu gihugu, koroshya ishoramari n’ikiguzi cyo gukorera ubucuruzi ku butaka bw’u Rwanda ni kimwe byahaye amahirwe u Rwanda yo kwakira icyicaro cy’Ikigega Nyafurika kigamije Iterambere ry’Ubucuruzi bwohereza ibintu mu mahanga.
Kuba iki kigega FEDA gifite icyicaro i Kigali bizafasha igihugu mu rugendo rwo kuba ihuriro ry’ubucuruzi mpuzamahanga ndetse abashoramari boroherezwe kubona igishoro. Cyane ko ishoramari ryacyo rizibanda ku bigo bito n’ibiciriritse, ndetse benshi bungukiremo imirimo kandi byoroshye ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’isoko rusange rya Afurika agamije koroshya urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa na serivisi kuri uyu mugabane.
Ikigega Nyafurika kigamije Iterambere ry’Ubucuruzi bwohereza ibintu mu mahanga akaba ari ikigega gishamikiye kuri Banki Nyafurika ishinzwe ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga Afreximbank. Kugeza ubu agera kuri miliyoni 300 z’Amadorali amaze gushorwa mu ngeri zinyuranye z’ubukungu.
Amasezerano hagati ya Leta y’u Rwanda n’Iki kigega (Fund for Export Development in Africa, FEDA) yashyiriweho umukono i Cairo mu Misiri, ku wa 19 Ukuboza 2021, gushyira icyicaro cyacyo i Kigali byemezwa mu mwaka wa 2022, ndetse Iteka rya Perezida n° 011/01 ryo ku wa 04/03/2022 ryemeza ko ayo masezerano atangira gukurikizwa uko yakabaye.
NIYIKIZA Nichas/INZIRA.RW