U Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya Afurika byagize izamuka ryihuse ry’abaturage batunze agatubuze, aho abatunze miliyoni y’amadorali arenga miliyari 1 Frw biyongereye ku kigero cya 84%.
Ibi bikubiye muri Raporo ngarukamwaka ikorwa n’ Ikigo gikora isesengura mu bijyanye n’ishoramari cya Henley & Partners igaragaza uko ibihugu bya Afurika bihagaze mu butunzi (Africa Wealth Report), aho yagaragaje ko u Rwanda, Ibirwa bya Maurice, Maroc na Namibia byaje imbere mu kugira izamuka riri hejuru ry’abaturage batunze amafaranga menshi.
Ibi byiyongera ko mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere, kuva mu 2023 kugeza mu 2033, ibihugu birimo u Rwanda, Ibirwa bya Maurice, Namibia, Maroc, Zambia, Kenya na Uganda, bizarushaho kuzamuka kuko bizaba bifite abaturage batunze nibura miliyoni y’amadolari biyongereyeho 80%.
Amahoro n’umutekano biri ku isomo mu bituma iri zamuka ry’abatunze agatubutse ribaho, ndetse abashoramari bakagenda babyimukiramo kubera ibikorwa birimo imisoro inogeye benshi, serivise za banki ziteye imbere n’ubuyobozi butajegajega.
Ubu bushakashatsi bwashyize Umujyi wa Kigali ku rutonde rw’imijyi ya Afurika ifite iterambere ryihuse, ndetse abaturage bayo batunze byibuze miliyoni y’idolari baziyongeraho 85% mu myaka 10 iri imbere.
Ubwo yavugaga kuri iyi raporo, umunyapolitiki akaba n’umusesenguzi wo muri Afurika y’Epfo, Justice Malala yavuze ko Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara izaba iri ku mwanya wa kabiri ku isi mu kugira iterambere ryihuse u 2024 nyuma ya Aziya.
Ati “Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yatangaje ko Afurika izaba ifite ibihugu 11 muri 20 bya mbere ku isi bifite ubukungu bwihuta mu gutera imbere muri uyu mwaka. Hiyongereyeho kuba ibintu ku Isi biri guhinduka mu bijyanye na politiki, kuri ubu ijwi rya Afurika naryo risigaye ari ingenzi mu ifatwa ry’ibyemezo ku rwego mpuzamahanga, ubu abayobozi ba Afurika nabo barashaka ikicaro ku ntebe zifatirwaho ibyemezo,”
“Ibyo kandi bizashyigikirwa n’ubufatanye ibihugu bya Afurika biri kugirana n’ibihugu birimo u Buhinde, Turikiya, Argentina na Arabie Saoudite, ndetse no kuba Afurika iherutse kuba umunyamuryango uhoraho wa G20.”
Mu 2022, mu Rwanda hari abantu 30 batunze nibura miliyoni 10$, ni ukuvuga miliyari zisaga 10 Frw kuzamura. U Rwanda rwari urwa 17 muri Afurika mu kugira abakire benshi batunze guhera kuri miliyoni imwe y’amadolari, ni ukuvuga miliyari irenga imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Umutungo bwite w’abantu baba mu Rwanda ni ukuvuga ubaze imitungo itimukanwa, imigabane n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi, yabarirwaga muri miliyari 11$. Ayo mafaranga yose ntarimo igikorwa icyo aricyo cyose gifitanye isano na leta.
Abenshi mu batunze agatubutse mu Rwanda, bivugwa ko bakora ubushabitsi mu bijyanye n’ubwubatsi kuko ari urwego rutera imbere amanywa n’ijoro. Abandi bafite inganda, cyane cyane izikora ibikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, hakabamo kandi n’abaranguza ibicuruzwa bakuye hanze y’igihugu, mu gihe hari n’abashoye mu bijyanye n’amabuye y’agaciro.
INZIRA.RW