Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Rwanda: Ubushomeri bukomeje kubera benshi ihurizo, abarenga ibihumbi 800 ntibakora
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Rwanda: Ubushomeri bukomeje kubera benshi ihurizo, abarenga ibihumbi 800 ntibakora

Marianne
Yanditswe 20/11/2024
Share
Ubushomeri bukomeje kunuma
SHARE

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyagaragaje ko abanyarwanda bagejeje imyaka yo gukora mu Rwanda basaga 815 000 ari abashomeri.

Ibi bikubiye mu bushakashatsi bwakozwe n’iki kigo, ni imibare igaragazwa na raporo y’igihembwe cya gatatu ku bijyanye n’abakozi n’umurimo mu Rwanda (Labour Force Survey).

Kugera muri Kanama 2024, umubare w’abanyarwanda bari bafite imyaka ibemerera gukora (kuva kuri 16) bari miliyoni 8.3. Abari bafite akazi bari miliyoni 4.5, ni mugihe ibihumbi 815 ari abashomeri.

Abasaga miliyoni 3 bari hanze y’isoko ry’umurimo ku mpamvu zirimo kuba abanyeshuri bihoraho, abakuze cyane, abafite ubumuga n’abandi bacitse intege zo gushaka akazi. Ibituma umubare w’abakozi bari ku isoko ry’u Rwanda ubarirwa muri miliyoni 5.3.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, kigaragaza ko umwe mu bantu barindwi bafite imyaka ibemerera gukora kandi bakaba bari ku isoko ry’umurimo ari umushomeri.

Ibi ariko ntibihangayikishije cyane kuko hagenda habamo impinduka mu kugabanuka k’ubushomeri, nko mu gihembwe cya gatatu cya 2024, igipimo cy’ubushomeri cyagabanutseho 15,3%.

Igitsina gore nicyo gugarijwe cyane n’ubushomere kuko buri ku ijanisha rya 18.5%, mu bagabo buri kuri 12,5%. Naho mu rubyiruko ubushomeri buri kuri 18.8%, mu gihe mu bakuze buri kuri 12,6%.

Ijanisha ry’abafite imyaka ibemerera gukora kandi bakaba bafite akazi mu Rwanda mu gihembwe cya gatatu cya 2024 ryarazamutse rigera kuri 54,3%, rivuye kuri 49% muri Kanama 2023.

Umubare w’ab’igitsina gabo bafite imyaka ibemerera gukora kandi bakaba bafite akazi ni 64,3%, mu gihe ijanisha muri bagenzi babo b’igitsina gore riri kuri 45.4%.

Abari hejuru y’imyaka 30 bafite akazi ni 55,6%, mu gihe abafite hagati y’imyaka 16-30 bafite akazi ari 52,6%.

Urwego rwa serivisi nirwo ruza ku isonga mu gutanga akazi ku bantu benshi, kuko abarukuramo bagera kuri 45,4%, bavuye kuri 41 % bariho muri Kanama 2023.

Umubare w’abakora mu buhinzi wo ukomeje kugabanuka, aho mu gihembwe cya gatatu cya 2024 wagabanutse ugera kuri 32.6%, mu gihe mu gihembwe nk’icyo mu 2023 wari 37.4%.

Mu Rwanda ab’igitsina gore nibo bugarijwe n’ubushomeri

INZIRA.RW

Marianne 20/11/2024 20/11/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?