Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyashyize hanze imibare igaragaza uko ubushomeri buhagaze mu Rwanda, aho mu rubyiruko bugeze kuri 20.1%.
Ni imibare igaragaza uko mu ngeri zitandukanye ubushomeri buhagaze, nk’uko bigaragazwa na raporo ngarukagihembwe izwi nka Labour Force Survey aho urubyiruko arirwo ruza imbere mu kugira abashomeri benshi.
Urubyiruko nirwo ruri ku kigero cyo hejuru mu bushomeri ruri kigero cya 20.5% bagakurikirwa n’abagore bari kuri 19.8% naho abagabo n’abakuze bakaba kuri 14.1% .urubyiruko rutuye mu cyaro nirwo rwibasirwa n’ubushomera kuko ruri ku kigero 17.3% naho urwo mu mujyi rukaba kuri 15.7%.
Impuguke mu by’ubukungu Straton Habyarimana, yavuze ko icyakorwa kugira ngo umubare wabashomeri mu rubyiruko ugabanuke ari uko urubyiruko rwa kwita ku kwihangira imirimo kurusha gutekereza imirimo itangwa na leta ndetse n’abikorera.
Ati “Aho Isi igeze abantu bagakwiye gukanguka bakamenya y’uko kujya gushaka akazi birutwa no kwihangira akazi wowe ubwawe, Kandi birashoboka. Kwihangira umurimo icyo bivuze ntabwo bivuze guhita ukira ako kanya, kuko iyo ugitangira uhura n’ibibazo byinshi birimo kuba utaramenya ibyo ukora neza, abakiriya batarakumenya n’amafaranga adahagije. ariko ibyo byose uko ugenda ubikemura intambwe imwe ku yindi Niko ejo ugenda ukavamo Rwiyemezamirimo munini ukomeye ufite icyo ashobora kuratira abandi.”
Habyarimana yongeye ati”ikindi gishoboka n’uko urubyiruko rugomba kujya rushaka ubumenyi burenze ibyo bize kandi bakagira ubumenyi bundi bwo ku ruhande mu myuga itandukanye ikenewe ku isoko. Kuva leta y’u Rwanda yashyiraho gahunda ya mashuri ya TVET kwigisha imyuga mu mashuri hari icyo byagabanyije ku bushomeri Kandi ikomeje gutanga umusaruro.
Habyarimana yasobanuye ko imibare y’abagore akenshi isubizwa inyuma no kwitinya bakumva ko badashoboye, ahandi ugasanga hariho ibibazo by’ubwumvikane buke mu rugo bigatuma batabona ubushobozi ngo bemerwe kugira uruhare ku mutungo w’urugo. Ibyo bikemutse umubare w’ubushomeri ku bagore wagabanuka.
Nubwo hakiri imbogamizi kuri bamwe hari n’abandi bafata umwanzuro wo gushaka uburyo bakwikura mu bushomeri dore ko hari gahunda nyinshi za leta zishigikira urubyiruko n’abagore mu kwiteza imbere.
Bizimana Patrick akora umwuga w’ubumotari ahamya ko yatangiye kwikorera biturutse ku nguzanyo yahawe na sacco Ngwino Urebe Kigeyo nubwo nta ngwate yarafite ihagije yishingirwa na BDF .
Ati “Negereye ikigo cy’imari iciritse cya Sacco Ngwino Urebe Kigeyo, Mfatamo inguzanyo ya Miliyoni 1.5frw mu mwaka wa 2014 mpita njya kugura moto ntangira gutwara, mbona biragenda ndishyura ndetse ndazigama. Nyuma yaho nafashe inguzanyo ya Miliyoni 2 frw muri 2023 nayo nguramo moto kuko nabonaga harimo inyungu, ubu nayihaye undi mu motari akora amverisa.”
“Muri make inzira yanjye yo kuba narageze kuri moto mbikesha Sacco.”Sacco yacu iradufasha ikaduhuza na BDF waba udafite ingwate idahagije BDF ikwakwishingira ukabona amafaranga ugufasha kwikura mu bukene.”
Ikigo cy’igihugu cy’ ibarurishamibare mu Rwanda kigaragaza ko muri Gicurasi ya 2024 abari mu kigero cyo gukora bagera kuri miliyoni 8.3. Muri bo, miliyoni 4.3 ni zo zahawe akazi, ibihumbi 869 ni abashomeri, naho miliyoni 3.1 bari hanze y’abakozi. Umubare rusange w’abakozi bitabira umurimo wazamutse ugera kuri 62.5%, uva kuri 59.5% muri Gicurasi 2023.
Icyerekezo cy’ U Rwanda muri 2050 nuko baturage bose, abagore, abagabo n’urubyiruko bagomba kugira uruhare mu iterambere rirambye kandi ntihagire n’umwe usigara inyuma atabonye ku nyungu zikomoka kuri iryo terambere. Ibyo ntibigomba kugaragara nka kimwe mu bigize amahame y’imiyoborere myiza y’u Rwanda gusa ahubwo bigomba kugaragara no mu ndangagaciro zikomeza kubaka umuryango nyarwanda.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW