Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhunzi n’ubworozi, RAB cyatangaje ko umusaruro w’ubuhinzi w’igihembwe cya 2024 A wazamutseho toni zisaga ibihumbi 315,921 ndetse bifasha abaturarwanda kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.
Uku kwiyongera k’rmusaruro mu muri iki gihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2024 A cyanatumye ibiciro by’ibiribwa bigabanuka.
Mu mibare yashinzwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), yagaragaje ko umusaruro mbumbe w’igihembwe cya mbere cy’ihinga 2024 A wiyongeye ku ijanisha rya 7%.
Kugira ngo umusaruro mu buhinzi wingongere nuko hubahirijwe ingamba zikomatanyije z’ubuhinzi zaje nyuma y’inama idasazwe yabaye muri Nzeri 2023 ihurije hamwe inzego zose zifite aho zihuriye n’ubuhinzi.
Kubahairiza zimwe ingamba zashizwe zirimo gukoresha ifumbire mvaruganda n’imborera, imbuto itubuye, kuhira ubutaka bw’imisozi,guca amaterasi y’indinganire ndetse no kubyaza umusaruro ubutaka butahingwaga nibyo byagize uruhare mu kwiyongera ku musaruro mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A.
RAB igaragaza ko 39.7%by’abaturage bakoresheje imbuto itubuye cyane cyane imbuto y’ibigori, 90 % baciye amaterasi y’indinganire ndetse na 7% buhira ubutaka, ibi bikaba byaragize ingaruka nziza ku musaruro mbumbe w’igihembwe cya mbere cya 2024 A.
Gukoresha ifumbire mvaruganda byitabiriwe n’abahinzi bahinga umuceri mu bishanga ku kigero cyo hejuru nk’uko bitangazwa na RAB.
Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Telesphore Ndabamenye avuga ko izi ngamba zose zatumye ibiciro bya bimwe mu biribwa bigabanuka kandi iyi gahunda izakomeza.
Umusaruro mbumbe w’ibihingwa byose wiyongeyeho Toni 315,921 mu gihembwe cy’ihinga cya 2024A ugereranyije n’igihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2023 A. Ibihingwa byeze cyane n’ umuceri n’ibigori.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW