Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, MIFOTRA ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga w’umurimo, ILO na Guverinoma ya Lexumbourg batangije umushinga uzatwara miliyari 5.512 Frw yo gushyigikira urubyiruko rufite imishinga y’ikoranabuhanga.
Uyu mushinga watangijwe kuri uyu wa 1 Gicurasi 2024 ubwo hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga w’umurimo. Harebwa uruhare urubyiruko rw’u Rwanda rwagize mu iterambere ry’igihugu mu myaka 30 ishize, ndetse nuko urubyiruko rwafashishwe guhanga imirimo muri rusange.
Ni umushinga uzamara imyaka 4 uhereye mu 2024 ukazarangira 2027, urubyiruko rurenga ibihumbi 5000 ruzungukira mu guhabwa amahugurwa y’ubumenyi naho barwiyemezamirimo bazafashwa kugera kuri serivise z’imari bagera ku 1400.
Minisitiri w’urubyiruko, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, ashimangira ko urubyiruko ni rwunguka ubumenyi bujyanye n’ikoranabuhanga rizarufasha kwihangira imirimo ndetse no kwibeshaho.
Ati “Ku rubyiruko iyo ufite ubuhanga, ukagerageza gukoresha amahirwe igihugu cyacu gitanga kubona akazi cyangwa kugahanga birashoboka . ntabwo byoroshye ariko birashoboka . Bitangirira ku ntekerezo zo kumva ushaka gutera imbere kuruta uko uri uyu munsi.”
Yakomeje agira ati “ikintu kimaze kugaragara ni mureke twicare twige ubumenyi bushya mu by’ikoranabuhanga , kandi ubwo bumenyi busobanuye kugira akazi gashya. Ikindi ubwenge buhangano buzwi nka Al (Artificial Intelligence) rifatwa nk’irishobora gutwara akazi runaka ariko rikwiye gufasha urubyiruko kubona akazi kenshi.”
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo, Prof. Bayisenge Jeannette, yavuze ko hari byinshi bimaze ku gerwaho mu guteza imbere urubyiruko ariko hakigaragara imbogamizi ari nazo bifuza gukemura .
Ati “Ibyuho bigenda bigaragara bishingiye ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga. Isi iragenda yimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buzima bwayo bwa buri munsi ariko turacyasanga ikoreshwa ryaryo rikiri hasi mu banyarwanda n’urubyiruko.”
Bayisenge yakomeje avuga ko hakigaragara icyuho cy’urushoro mu rubyiruko ari nayo mpamvu uyu mushinga twatangije uzajya wibanda aho hagaragara icyuho, ndetse no gukomeza kubakira urubyiruko ubushobozi bushingiye ku ikoranabuhanga .
Imibare yerekana ko muri gahunda u Rwanda rwihaye ya NST1 kuva ( 2017-2024) igamije kwihutisha iterambere hahazwe 1.374.204 kandi hari hateganijwe guhanga 1.5
Mu mwaka 2023 ,Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo mu mibare yasohoye yerekanye ko ubushomeri ku rubyiruko buri kuri 20 %.
Uyu mushinga uzafasha urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16-30 bafite imishinga y’ikoranabuhanga ishobora kuba igisubizo ku bibazo byugarije abaturarwanda.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW