Kuwa gatatu tariki ya 4 Kanama 2021, u Bushinwa bwakiriye urusenda rwumye rwa mbere ruturutse mu Rwanda, ari na rwo rwa mbere rwinjiye ku isoko ryabwo ruvuye ku mugabane w’Afurika.
Urwo rusenda rwoherejwe na Rwiyemezamirimo Twahirwa Diego, washoye imari mu buhinzi bw’urusenda, akaba afitanye amasezerano y’isoko rigari na kompanyi y’abashinwa GK International, ikorera mu mujyi wa Hunan muri icyo gihugu.
Ayo masezerano avuga ko Diego agomba kugemura mu Bushinwa Toni 50,000 z’urusenda rwumye buri mwaka, mu gihe cy’imyaka 5.
Umuyobozi wa kompanyi GK International Yu Jian avuga ko urusenda rwa mbere bakiriye bazarukoresha nka mabonesho, barugerageza ngo bumve uko rumeze (sample).
Yagize ati “Ibiro 200 by’urusenda rwumve twakiriye tuzabigurisha ku bacuruzi nabo bazarucuruze ku bakiriya bajya kururya mu ngo zabo, urundi barugurishe ku nganda zitunganya amafunguro nka mabonesho yo kumva uko ruryoshye.”
Twahirwa Diego wabonye iri soko yabwiye ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru ko iri soko ari amahirwe adasanzwe ku bahinzi b’urusenda, akaba yemeza ko yiteguye kuyabyaza umusaruro.
U Bushinwa ni cyo gihugu gifite abaturage bakunda urusenda rwumye, ariko kandi bakanaruhinga kuko imibare igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2021 bohereje hanze y’igihugu cyabo toni 119,900.
Umujyi wa Hunan niwo ubamo abaguzi b’urusenda rwumye benshi mu Bushinwa ndetse ukaba unahingwamo urusenda rwinshi ariko umusaruro ntubasha guhaza abarukeneye bose.
Mbere y’uko u Rwanda rubona iryo soko ryo kugemura urusenda muri icyo gihugu, ibihugu 7 ku isi nibyo byari bifite uburenganzira bwo kurwoherezayo.
Mu kwezi gushize nibwo inzego za gasutamo y’u Bushinwa zahaye u Rwanda uburenganzira bwo gutangira koherezayo urwo rusenda rwumye, ruba igihugu cya mbere cya Afurika gihawe iryo soko.
Ntabwo ari ubwa mbere urusenda rwumye rwo mu Rwanda rwoherejwe ku isoko mpuzamahanga kuko hari abacuruza barwoherezaga mu Buhinde, ariko iryo soko bagaragaje ko ritabashishikaje cyane kuko barugurishaga kuri make ugasanga nta nyungu bakuyemo.