Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko gahunda yo kugeza ikoranabuhanga mu mikorere y’ibigo by’imari by’Imirenge SACCO izaba yagezweho 100% bitarenze ukwezi kwa Gatandatu uyu mwaka ndetse 260 muri zo zamaze kugezwamo ikoranabuhanga.
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Werurwe ubwo yatangazaga uko Politiki y’ifaranga ihagaze mu Rwanda mu gihembwe cya mbere cya 2024.
BNR yavuze ko n’ubwo hagiye habamo imbogamizi gahunda yo gushyira ikoranabuhanga mu bigo byo kubitsa no kugurizanya Imirenge SACCO, kuri ubu hamaze guterwa intambwe igaragara mu kwimakaza ikoranabuhanga mu mikorere yazo.
Ati: “Uyu munsi dufite SACCO 260 zamaze kugeramo ikoranabuhanga n’izindi zari zisigaye 30 zagombaga kuba zarangiye muri aya mezi turimo, izisigaye zose ubwo ni 154 zagombye kuba na zo zarangije gushyirwamo ikoranabuhanga bitarenze ukwezi kwa Gatandatu k’uyu mwaka.”
Rwangombwa yavuze ko gushyira SACCO mu ikorabuhanga byorohereza Banki Nkuru y’Igihugu, kuko ibikorerwamo byose biba bigaragara muri sisitemu ku buryo ntawashobora kugira ibyo ahindura uko yishakiye nk’uko bikorwa ahagikoreshwa impapuro.
Yashimangiye ko nyuma y’uko SACCO zizaba zimaze kugezwamo ikoranabuhanga, konti zizahuzwa n’ikoranabuhanga ku buryo umuturage azajya abona ibibera kuri konti akoresheje telefoni, ndetse akabasha kubikuza amafaranga ye bimworoheye.
Yagize ati: “Icyo gihe umuturage azaba ashobora kureba amafaranga ari kuri konti atagombye kujya muri SACCO, ikindi akaba ashobora kuba yayabikuza akabasha kugira uwo yishyura, cyangwa niba yabonye amafaranga aha n’aha akaba yayashyira kuri telefoni akayohereza kuri konti ye, bizatuma abaturage na bo batangira gukoresha ikoranabuhanga mu kubitsa no kubikuza amafaranga yabo, mu gufata inguzanyo byose. Bazaza mu cyiciro abandi bagezemo kera.”
Ibigo by’imari byo kubitsa no kugurizanya Imirenge SACCO, byashyizweho mu mwaka wa 2010 zitangirana miliyari 7.8 Frw, mu rwego rwo gufasha abaturage by’umwihariko abatuye mu bice byo mu cyaro kubona aho babitsa amafaranga yabo no kuborohereza inguzanyo zituma bakora bakiteza imbere.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024, Banki Nkuru y’Igihugu ikaba yarashoye arenga miliyari 2 Frw mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryo kwimakaza ikoranabuhanga muri za SACCO.
INZIRA.RW
Thanks for the good writeup. It in fact was once a amusement account it. Look complex to more added agreeable from you! By the way, how can we communicate?