Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: SACCO 260 zagejejwemo ikoranabuhanga, Bitarenze ukwezi kwa Gatandatu rizaba ryageze hose
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibigo by'Imari

SACCO 260 zagejejwemo ikoranabuhanga, Bitarenze ukwezi kwa Gatandatu rizaba ryageze hose

INZIRA EDITOR
Yanditswe 22/03/2024
Share
SHARE

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko gahunda yo kugeza ikoranabuhanga mu mikorere y’ibigo by’imari by’Imirenge SACCO izaba yagezweho 100% bitarenze ukwezi kwa Gatandatu uyu mwaka ndetse 260 muri zo zamaze kugezwamo ikoranabuhanga.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Werurwe ubwo yatangazaga uko Politiki y’ifaranga ihagaze mu Rwanda mu gihembwe cya mbere cya 2024.

BNR yavuze ko n’ubwo hagiye habamo imbogamizi gahunda yo gushyira ikoranabuhanga mu bigo byo kubitsa no kugurizanya Imirenge SACCO, kuri ubu hamaze guterwa intambwe igaragara mu kwimakaza ikoranabuhanga mu mikorere yazo.

Ati: “Uyu munsi dufite SACCO 260 zamaze kugeramo ikoranabuhanga n’izindi zari zisigaye 30 zagombaga kuba zarangiye muri aya mezi turimo, izisigaye zose ubwo ni 154 zagombye kuba na zo zarangije gushyirwamo ikoranabuhanga bitarenze ukwezi kwa Gatandatu k’uyu mwaka.”

Rwangombwa yavuze ko gushyira SACCO mu ikorabuhanga byorohereza Banki Nkuru y’Igihugu, kuko ibikorerwamo byose biba bigaragara muri sisitemu ku buryo ntawashobora kugira ibyo ahindura uko yishakiye nk’uko bikorwa ahagikoreshwa impapuro.

Yashimangiye ko nyuma y’uko SACCO zizaba zimaze kugezwamo ikoranabuhanga, konti zizahuzwa n’ikoranabuhanga ku buryo umuturage azajya abona ibibera kuri konti akoresheje telefoni, ndetse akabasha kubikuza amafaranga ye bimworoheye.

Yagize ati: “Icyo gihe umuturage azaba ashobora kureba amafaranga ari kuri konti atagombye kujya muri SACCO, ikindi akaba ashobora kuba yayabikuza akabasha kugira uwo yishyura, cyangwa niba yabonye amafaranga aha n’aha akaba yayashyira kuri telefoni akayohereza kuri konti ye, bizatuma abaturage na bo batangira gukoresha ikoranabuhanga mu kubitsa no kubikuza amafaranga yabo, mu gufata inguzanyo byose. Bazaza mu cyiciro abandi bagezemo kera.”

Ibigo by’imari byo kubitsa no kugurizanya Imirenge SACCO, byashyizweho mu mwaka wa 2010 zitangirana miliyari 7.8 Frw, mu rwego rwo gufasha abaturage by’umwihariko abatuye mu bice byo mu cyaro kubona aho babitsa amafaranga yabo no kuborohereza inguzanyo zituma bakora bakiteza imbere.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024, Banki Nkuru y’Igihugu ikaba yarashoye arenga miliyari 2 Frw mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryo kwimakaza ikoranabuhanga muri za SACCO.

SACCO 260 zamaze kugezwamo ikoranabuhanga
Guverineri wa BNR, John Rwangombwa yatangaje ko bitarenze Kamena 2024 SACCO zizaba zikoresha ikoranabuhanga

INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 22/03/2024 22/03/2024
Igitekerezo 1
  • best canadian online pharmacy says:
    09/09/2024 at 17:52

    Thanks for the good writeup. It in fact was once a amusement account it. Look complex to more added agreeable from you! By the way, how can we communicate?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?