Abaturage b’umurenge wa Rukara mu karere ka Kayonza bavuga ko gukorana na Sacco Umucyo Rukara byahinduye imibereho yabo ndetse bagacika ku myumvire yo kumva ko kwizigama bireba abakire n’abakozi ba leta.
Bahamya ko mu myaka 14 bamaze bakorana na Sacco Umucyo Rukara hari impinduka nyinshi yazanye mu iterambere ry’imibereho myiza y’abanyamuryango bayo.
Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto, bavuga ko inguzanyo yitwa Gira Moto Yawe yahinduye imibereho yabo ku buryo bamwe muri bo baguze moto zirenga imwe ndetse banagura ibibanza biyubakira inzu.
Umunyamuryango wa Koperative y’abamotari ikorera mu Murenge wa Rukara, akarere ka Kayonza, Tuyishime Jackson avuga ko nyuma yo kuba umunyamuryango wa Sacco Umucyo Rukara byamuhinduriye imibereho.
Uyu mugabo wabaye umunyamuryango wa Sacco Umucyo Rukara akiri umusore akishakisha, kuri ubu afite moto 4 zimwinjiriza amafaranga arenga ibihumbi 480.000 Frw buri kwezi, mu gihe yashoboraga kwinjiza amafaranga ibihumbi 50.000 gusa.
Yagize ati “Ubuzima ntibwari bworoshye ariko nkimara kuba umunyamuryango wayo (Sacco Umucyo Rukara) natiye ingwate nigurira moto yanjye. Iyo moto maze kuyishyura nashishikarije bagenzi banjye bakora umwuga w’ikimotari kugira ngo nabo babashe kwikorera.”
“Kubera ibyiza bya Sacco Umucyo Rukara, nakanguriye bagenzi banjye bakora akazi ko gutwara moto, duhabwa inguzanyo ku buryo twavuye ku ba motari 40 tugera kuri 200. Mu nshuro zirenga 5 tumaze gufata inguzanyo ya moto tumaze guhabwa amafaranga y’inguzanyo arenga 150.000.000 Frw. Ubu twubatse inzu mu gihe nta kibanza twagiraga.”
Muvunyi Jean Pierre, amaze imyaka irenga 6 akorana na Sacco ahamya ko yatangiye kubona ubushobozi ari uko atangiye gukorana na Sacco Umucyo Rukara, ndetse imibereho ye yajemo impinduka.
Ati “Nafashe inguzanyo ya mbere ingana na Miliyoni 4 Frw nguramo imodoka y’ubucuruzi itwara imizigo, iyo modoka ndayikoresha mbasha kubona ubwishyu kubera ko yarungutse bituma iyo nguzanyo nyishyura mu myaka ibiri gusa. Nyuma yaho ndongera mfata inguzanyo ya Miliyoni 1 Frw, uyu mwaka wa 2024 nasubiyeyo mfata inguzanyo ingana na Miliyoni 10 Frw nguramo imodoka yo mu bwoko bwa Fuso itwara amabuye, imicanga n’ibindi bitandukanye.”
“Kugeze uyu munsi uko mpagaze mu bukungu mbikesha gukorana na Sacco Umucyo Rukara, ubu mfite inzu nziza mbamo ikoze neza kandi irimo ibikoresho byose bikenerwa mu nzu. Aho sacco yaziye mu murenge wacu ntawe yaheje mu gutanga inguzanyo kuko buri wese mu cyiciro cye ahabwa inguzanyo yo kumufasha guhindura imibereho ye.”
SACCO umucyo Rukara yahinduye imibereho y’abaturage batuye mu Murenge wa Rukara no mu nkengero zawo nk’uko byemezwa na Nyiraneza Angelique, umaze imyaka 14 ari umunyamuryango wayo.
Yagize ati “Iyi Sacco Umucyo Rukara yafashije abaturage mu guhindura imyumvire kuko mbere abantu baganaga amabanki wasangaga ari abacuruzi n’abakozi bahembwa imishahara, noneho ugasanga n’abandi baturage badashobora kuzigama cyangwa kwaka inguzanyo. Ariko ubu byarahindutse kubera ko SACCO yahinduye imyumvire, buri muturage yumva akamaro ko kwizigamira no kwaka inguzanyo.”
Umucungamutungo wa Sacco Umucyo Rukara, Dushime Dieudonne avuga ko kugira ngo abanyamuryango bayo bishyure neza inguzanyo, bashyizeho uburyo bwo gufasha abanyamuryango guhera ku gitekerezo cy’umushinga.
Ati “Twashyize imbaraga mu kubaka icyizere mu banyamuryango bacu, dutanga serivisi zibanogeye ndetse umunyamuryango wacu, mbere yo kuzana umushinga we asaba inguzanyo tubanza kumva igitekerezo cye. Hano kuri Sacco Umucyo Rukara dufite umukozi ufite inshingano zo gufasha abanyamuryango bifuza gusaba inguzanyo, inshingano ze nizo kumva igitekerezo cy’umunyamuryango akamufasha kukibyaza umusaruro noneho yamara kumva igitekerezo cy’umushinga we akabona kutuzanira umushinga w’inguzanyo.”
Akomeza avuga ko kubera gutanga serivisi nziza byatumye umubare w’abanyamuryango wiyongera cyane ndetse bitabira kwishyura neza inguzanyo.
Sacco Umucyo Rukara imaze gutanga moto 512 zifite agaciro ka 900,000,000 Frw, bagitangira inguzanyo nini batangaga yari 500,000 Frw ndetse ikishyurwa mu gihe kitarenze umwaka umwe, gusa kuri ubu batanga inguzanyo kugeza kuri miliyoni 35,000,000 Frw kandi izishyurwa kugeza ku myaka itanu.
Imibare igaragaza ko kugeza tariki 30 Mata 2024, kuva Sacco Umucyo Rukara yatangaira imaze gutanga inguzanyo zingana na 1,950,000,000 Frw.
Ubuyobozi bwa Sacco Umucyo Rukara bushima ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuba bwaratekereje gushyiraho Sacco mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kwiteza imbere.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW