Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena y’u Rwanda, yagaragaje ko mu nzego za leta 208 zagenzuwe mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye kuwa 30 Kamena 2023 nta na rumwe rwagize raporo y’agahomamunwa ndetse n’izagize iya ntamakemwa zariyongereye zigera kuri 92%.
Ibi bikaba bigaragaza ko ingeso yo gusesagura umutungo wa Leta wagabanutse, nk’uko byagaragajwe na Sena y’u Rwanda kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024.
Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena y’u Rwanda, Nkusi Juvenal yavuze ko hari intambwe yatewe mu kudasesagura umutungo wa Leta.
Yagize ati “Tubona ko ibyemezo byatanzwe n’umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta nyuma y’igenzura, muziko dufite raporo ntamakemwa, iyihanganirwa na biragayitse, hari iya kane twajya twongeramo yitwa Iyagahomamunwa ntayo tukibona ubu, ubwabyo ni icyimenyetso ko hari intwambwe yatewe.”
Inzego za leta zagenzuwe mu mwaka w’ingengo y’Imari warangiye tariki 30 Kamena 2023 ni 208. Ni umubare muto ku zari zagenzuwe mu mwaka wawubanjirije kuko hari izitaragenzuwe nk’ibitaro by’uturere n’Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize bw’abakozi, RSSB.
Nyuma yo gusesengura iyo raporo Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena yamurikiye Inteko Rusange ibyavuye muri iryo sesengura bigarukwaho.
Abasenateri bishimiye ko nta rwego rwa leta rukibona raporo y’agahomamunwa Kandi ko n’izibona raporo ya nta makemwa ziyongereye. Gusa bagaragaje ko bahangayikishijwe n’ubwiyongere bw’ibirarane by’imisoro bitishyurwa.
Senateri ati “Muri rusange twavuga ko ingeso yo gusesagura imari n’umutungo bya Leta iragenda icika, ni ibintu twakwishimira cyane. Hanyuma ikindi nuko ubushobozi bw’inzego za Leta n’ibigo bya Leta biragaragara ko ubwo bushobozi bwagiye bwiyongera.
Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena Nkusi Juvenal asanga imikoranire myiza hagati y’usora n’usoresha ari wo muti kuri iki kibazo cy’ibirarane by’imisoro bitishyurwa.
Nkusi Juvenal yagaragaje ko nubwo abantu bavuga ko imisoro iryana, iyo hagize igikorwa kigaragarira amaso y’abaturage bigira uruhare mu kumvisha abantu ko gusora bifite akamaro ahubwo atari ukubambura amafaranga.
Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta y’umwaka warangiye tariki 30 Kamena 2023 igaragaza ko ibirarane by’imisoro bitishyuwe muri uwo mwaka byari miliyari zisaga 661Frw ku misoro yo ku rwego rw’Igihugu mu gihe mu mwaka wawubanjirije byari miliyari zisagaho Gato 550Frw.
Naho ku misoro yo mu nzego z’ibanze ibirarane byavuye kuri miliyari zisaga 2.5Frw mu mwaka wa 2022, bigera kuri miliyari zisaga 4.5 Frw mu mwaka wa 2023.
INZIRA.RW