Mu gihe ibihugu by’Afurika byitegura gushyira mu bikorwa umushinga w’isoko rusange (ACFTA), amasosiyete y’ubucuruzi yo muri Singapore aratangaza ko yiteguye kwagura ishoramari mu nganda, akabyaza umusaruro uko koroshya urujya n’uruza rw’ibintu rworohejwe.
Linn Neo, umuyobozi ushinzwe inganda z’abanya-Singapore mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yatangaje ko inganda zo muri icyo gihugu ziteguye kuza gushora imari itubutse kuri uyu mugabane, kuko zamaze kubona ko isoko rusange niritangira rizoroshya ubucuruzi.
Ikiganiro n’abanyamakuru Neo yatangarijemo imigabo n’imigambi y’abashoramari bo muri Singapore, cyaje gitegurira inama ikomeye izahuza Singapore n’ibihugu bigize umugabane w’Afurika, kuva kuwa 25 kugeza kuwa 235 kugeza Kanama 2021.
Yagize ati “Turahabona amahirwe menshi cyane, ubwo ibihugu by’Afurika bizaba byatangiye gushyira mu bikorwa ayo masezerano y’isoko tusange.Aya masezerano aramurikira Afurika yose abashoramari bo muri Singapore, ubwo ahasigaye ni ahabo ngo bayibyaze umusaruro.”
Yunzemo ati “Ntabwo turi bashya mu bijyanye n’inganda muri Afurika kuko twari dusanzwe dufite abashoramari bubatse inganda muri Tanzania, Uganda, Nigeria na Ghana, twizeye rero ko ayo masezerano y’isoko rusange yenda gutangira nashyirwa mu bikorwa azarushaho gutuma abashoramari bacu muri Singapore barushaho gushinga izindi nganda nyinshi muri uyu mugabane.”
ACFTA ni ryo soko rinini ku Isi ribayeho, kuva hashyirwaho Umuryango w’ubucuruzi ku isi, hashingiwe ku mubare w’ibihugu byaryitabiriye.
Aya masezerano asaba ibihugu byayitabiriye kuvanaho amahoro kuri 90% by’ibicuruzwa, ibi bikazatuma habaho urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, serivise n’ibindi.
Komisiyo y’umuryango w’abibumbye ishinzwe ubukungu bw’Afurika ivuga ko muri 2022 aya masezerano azazamura ubucuruzi bw’imbere muri Afurika ho 52%.
By’umwihariko k’u Rwanda, biteganijwe ko ACFTA izatuma amafaranga ava ku bicuruzwa u Rwanda rwohereza ku mugabane wa Afurika ava kuri Miliyari 1.6 z’amadolari buri mwaka, agere kuri Miliyari 5 z’amadolari mu myaka 10 iri imbere.
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ivuga ko mu masoko azazana amahirwe ku bohereza ibicuruzwa mu mahanga, harimo n’irya DR Congo.
Mu yandi masoko u Rwanda ruhanze amaso harimo Umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’iburengerazuba ari byo Nijeriya, Gana na Senegali n’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika yo hagati (ECCAS) harimo Gabon, Congo Brazzaville na Angola.
ACFTA kandi izafasha u Rwanda koroherwa no gutumiza ibikoresho fatizo byifashishwa mu nganda z’imyenda, n’ahandi.
Singapore ni umufatanyabikorwa w’Afurika umaze igihe, ndetse iterambere ry’iki gihugu cyo ku mugabane w’Aziya niryo byinshi mu bihugu by’Afurika bifatiraho icyitegererezo.