Ikoranabuhanga rimaze kumenyerwa mu gutanga serivisi mu Rwanda.Urwego rw’Umuvunyi narwo ntirwasigaye inyuma mu gukoresha ikoranabuhanga, muri iyi nkuru tukaba tugiye kugaruka ku buryo warikoresha utanga ikibazo cy’akarengane.
Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko ubwo buryo rwashyizeho bwo kurugezaho ikibazo cy’akarengane hifashishijwe ikoranabuhanga bwiswe ‘umuvunyihafiyawe’.
Ni uburyo bwashyizweho kugira ngo burinde abaturage gusiragira bya hato na hato bajya gutanga ibibazo by’akarengane, ahubwo babikorere aho bari bitabaye ngombwa ko bahava.
Inzira unyuramo winjira muri System
Nk’uko bisobanurwa na Rutayisire Celestin, umukozi w’urwego rw’Umuvunyi ushinzwe ikoranabuhanga, iyi system yitwa ‘Umuvunyihafiyawe’ umuturage ayigeraho anyuze ku rubuga rw’urwego rw’Umuvunyi, www.Ombudsman.gov.rw.
Ushaka gutanga ikirego cyangwa ikibazo cy’akarengane akinjira muri uru rubuga agakanda ahanditse ‘umuvunyihafiyawe’ akimara kuhakanda abona amakuru agaragaza ko hari servisi z’abifuza kugana urwego rw’Umuvunyi.
Gutangira gutanga ikibazo cy’akarengane
Umuturage ushaka gutanga ikirego agomba kuba afite ijambobanga (Password) n’izina rikoreshwa winjira (Username).
Iyo amaze kuzuzamo iri jambobanga (Password) n’izina (Username) agera ahanditse ngo ‘Kanda hano utange ikibazo’ akimara kuhakanda bamujyana aho yuzuzamo umwirondoro.
Hari igihe umuntu aba yitangira ikibazo ahitamo ahanditse yego, iyo atari umuntu ku giti cye bandikamo oya.
Ukoresha iyo system akimara kwinjira imubaza niba uri umuntu ku giti cye cyangwa ikigo gitanga ikibazo cy’akarengane, hanyuma akagaragaza ibimuranga (Nimero y’indangamuntu, Igitsina, Telefoni, Email, n’ibindi) bigaragaza umwirondoro we.
Iyo arangije umwirondoro we, System imubaza uwo bafitanye ikibazo cyangwa uwo arega, na we akagaragaza umwirondo we niba awuzi cyangwa yaba atawuzi wose akagaragaza ko bamenyanye vuba.
Iyo amuzi agaragaza, irangamimerere, igitsina, aho atuye (umurenge, Akagali)
Uko gutanga ikibazo cy’akarengane nyir’izina bikorwa
Rutayisire ushinzwe ikoranabuhanga ku rwego rw’Umuvunyi yasobanuye ko ushaka gutanga ikirego agomba gukurikiza izi nzira zikurikira:
Kugaragaza umutwe w’ikirego
Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko mu kugaragaza umutwe w’ikirego ugitanga agaragaza impamvu yo kurega.
Urugero: Gusaba kurenganurwa ku bijyanye no kwimurwa cyangwa se kwangirizwa ku mpamvu z’inyugu rusange.
Hasi bakubaza inzengo wakigejeho, ugakurikizaho gusobanura uko ikibazo cyawe giteye mu magambo arambuye kandi yumvikana.
Nyuma hari ahandi system igusaba kongeraho imigereka.
Imigereka: ni inyandiko cyangwa amafoto, amashusho, byose bigaragaza aho iki kibazo cyagejejwe, mbese ibishoboka byose bishobora kwifashishwa kugira ngo umuturage watanze ikibazo cy’akarengane arenganurwe.
Kohereza ikibazo cy’akarengane
Nyuma yo kunyura muri izi nzira zose zo kugaragaza ikibazo cy’akarengane ugitanze asuzuma neza akareba niba ibyo yanditse nta makosa arimo cyangwa se nta makuru yibagiwe gutanga ashobora gutuma ikirego cye cyumvikana.
Iyo amaze kubisuzuma neza akanda ku ijambo ‘Ohereza’ hanyuma ikibazo cy’akarengane kiba cyagiye ku rwego rw’Umuvunyi. Nyuma uwohereje ikibazo cy’akarengane ku rwego rw’Umuvunyi abona ubutumwa bugufi bumumenyasha ko ikirego cye cyakiriwe.
Nyuma yo kuhereza ikibazo cy’akarengane bigenda bite?
Nyuma yo guhabwa ubutumwa bw’urwego rw’Umuvunyi ko watanze ikirego kuri Telefoni no kuri Email, uwatanze ikirego abika neza rya jambobanga (Password) n’izina yakoresheje (Username) yinjira.
Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko umuturage watanze ikibazo cy’akarengane akwiye kujya yitwararika kubika neza no kutibagirwa ijambobanga (Password) n’izina yakoresheje yinjira muri System, kugira ngo nashaka kugaruka kureba niba yarasubijwe azongere abyuzuzemo abone kwinjiramo.
Mu gihe uwatanze ikirego akeka ko hari uwamenye aya magambo akoresha yinjira ashobora kuyahindura hanyuma akongera akohereza muri system.