Kitech, Sosiyete Nyarwanda y’intyoza mu gukora imbuga za internet na applications za telefoni, yatsinze amarushanwa ategurwa n’Ikigo mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga, Global Startup Ecosystem (GSE), ihembwa ibihumbi 150$, ni ukuvuga hafi miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda.
Aya marushanwa ngarukamwaka Kitech yahuje sosiyete zitanga serivise z’ikoranabuhanga zo mu bihugu bitandukanye nk’u Buhinde, Ghana, Nigeria, u Rwanda n’ahandi.
Ni amarushanwa yari ihanganiyemo n’izindi sosiyete zo hirya no hino ku Isi zitanga serivisi z’ikoranabuhanga ariko zitarakomera. Harimo izo mu Buhinde, Nigeria, Ghana n’ahandi.
GSE itegura aya marushanwa hagamijwe gufasha sosiyete zikiyubaka gushyira mu bikorwa imishinga myiza y’ikoranabuhanga izo sosiyete nto ziba zifite ariko zidashoboye kuyishyira mu bikorwa kubera ubushobozi buke.
Kitch nka sosiyete yatoranyijwe mu 2021, yahembwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 150.Uretse ayo mafaranga kandi izafashwa kugera kuri serivisi z’ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga rya mudasobwa byo muri Amerika birimo Amazon (AWS), Google (Google Cloud), IBM (IBM Cloud), SendGrid na DigitalOceans.
Ibi bigo biteganyijwe ko bizajya bifasha Kitch kubona ububiko bwo kuri internet, ibyo bikazayifasha kurushaho kwagura no kunoza ibikorwa byayo.
Niyonsaba Fridolin watangije iyo sosiyete muri 2016, avuga ko igihembo yahawe ari amahirwe y’imbonekarimwe yiteguye kubyaza umusaruro.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru, yagize ati “Ubu mfite umwanya [ububiko] w’ubuntu kandi nshobora kwakira imishinga myinshi ishoboka, ibintu bizamfasha kwagura umushinga wanjye ariko na none abakiliya banjye mparanira kubaha ibinoze.”
Niyonsaba kuri ubu afite imikoranire n’imiryango itandukanye ifasha abahinzi barenga ibihumbi umunani gusobanukirwa iby’ibanze mu kazi bakora, kandi byose bigakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Uyu mugabo watangije iyi sosiyete nyuma yo guhagarika akazi yakoraga muri Hoteli, yemeza ko imikoranire ye na GSE izamufasha kuzamura ibikorwa bye bikarenga imbibe z’u Rwanda bikagera ku rwego mpuzamahanga.
Niyonsaba Fridolin yatangije Kitech aretse akazi yari afite muri hoteli.Ubusanzwe yize ibijyanye n’ikoranabuhanga mu by’ubuhinzi muri Kaminuza y’u Rwanda, ndetse yongeraho n’amahugurwa mu bijyanye n’iyamamazabikorwa.
Urwego agezeho ni urugero rwiza rw’uko kwikorera bishoboka kandi bigafasha uwabitinyutse kuzamura iterambere rye n’iry’igihugu muri rusange.