Ibitaro byitiriwe umwami Faisal byishimiye ko byabonye inkunga ya Miliyoni 14 $ azifashishwa mu gushyira mu bikorwa umushinga munini wo kwagura ibyo bitaro hagamijwe kurushaho kunoza imitangire ya serivisi ku bubigana.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021, Banki itsura Amajyambere n’Ubucuruzi mu Burasirazuba n’Amajyepfo bya Afurika (TDB) yatanze ayo mafaranga yavuze ko igice kigiye kubakwa ari icyakirirwamo abarwayi bivuza bataha.
Impande zemeranyije ko ahazagurirwa ibyo bitaro hazubakwa ivuriro rifite ibyumba by’isuzumiro bigera kuri 45 kandi ngo ibikoresho bikenerwa muri iyo serivise bizakubwa kabiri kugira ngo abahagana bahabwe serivise bisanzuye.
Admassu Tadesse, Umuyobozi Mukuru wa TDB, yemeza koi bi bitaro nibimara kwagurwa bizarushaho gutanga serivise nziza ku banyarwanda n’abanyamahanga babyifashisha igihe barwaye.
Ibi bitaro byitiriwe umwami Faisal byari bisanzwe bifite gahunda yo kurushaho kunoza imitangire ya serivise ikarushaho kujyanishwa n’igihe, uyu musanzu w’iyi banki ukaba ugiye kubibafashamo nk’umuyobozi Mukuru wabyo Prof Miliard Derbew yabitangaje.
Ati “uje mu gihe intego nyamukuru y’Ibitaro ari ukuzamura uburyo bwo kwita ku murwayi bujyanye n’igihe.”
Uretse kubaka igice cy’abavurwa bataha, biteganyijwe ko ayo mafaranga azifashishwa mu kongera kunoza ahakorerwa ubushakashatsi, umuyoboro ugeza amashanyarazi ku bitaro, ibyuma bikikije inzira zizamuka mu nyubako, serivisi z’ubwishingizi mu kwivuza, amarembo makuru y’ibitaro, n’ibindi.