Sosiyete Apple yamamaye ku isi mu gukora telefoni, Ipad n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye, yatangaje ko igiye gushyira muri telefoni na Ipad zayo ikoranabuhanga rikumira amaforo n’amashusho aganisha ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana.
Iryo koranabuhanga ryitezwe ko rizatangira gushyirwa mu matelefoni mu mpera z’uyu mwaka wa 2021.
Rizajya ryifashisha ubusesenguzi bw’amafoto ashyirwa mu bubiko bwa telefoni, noneho ayo bigaragaye ko afitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana akumirwe, ariko kandi ntabwo bizajya birangirira aho.
Apple yavuze ko mbere y’uko ayo mafoto cyangwa amashusho agera mu bubiko bwa telefoni ya Apple, iryo koranabuhanga rizajya ribanza kuyagereranya n’andi yagaragajwe n’imiryango irengera inyungu z’abana nk’arimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribakorerwa.
Amafoto cyangwa amashusho iryo koranabuhanga rizajya risanga ahuje ibimenyetso na yayandi afitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana rizajya riyagaragaza, nyirayo abe yanakurikiranwa mu mategeko ahabwe ibihano bikarishye.
Nubwo iri koranabuhanga rije mu murongo wo kurengera uburenganzira bw’umwana no kumurinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina, hari imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu yagaragaje ko yakemanze iri koranabuhanga kuko rishobora kuba uburyo bwa za Guverinoma z’ibihugu bwo kuvogera amakuru y’abaturage kubw’inyungu za politike.