U Rwanda rwaje ku mwanya wa 7 muri Afrika, mu bihugu bikoresha imodoka nyinshi zikoreshwa n’amashanyarazi.
Ibi bibaye mu gihe Goverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zo gukoresha imodoka na moto zikoresha umuriro w’amashanyarazi, mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kwihutisha iterambere.
Uru rutonde rw’ibihugu 10 muri Afurika rwashyinzwe hanze n’Ikigo RHo Motion, rwerekanye ko u Rwanda ruri ku mwanya wa karindwi mu kugira imodoka nyinshi zikoresha umuriro w’amashanyarazi muri Afurika.
Uru rutonde rubimburiwe na Afurika y’Epfo , Maroc, Kenya ,Tanzania, Angola,Ghana naho u Rwanda rukaza ku mwanya wa karindwi, aho rukurikirwa na Misiri, Ethiopia na Benin.
Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa imodoka 900 zikoresha umuriro w’amashanyarazi, naho moto zikoresha umuriro w’amashanyarazi zo zikaba zigera ku 1,182.
Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 14 Mata 2021, nibwo hemejwe Politike nshya yo gutwara abagenzi n’ibintu ndetse n’ingamba nshya ku binyabiziga bikoresha umuriro w’amashanyarazi.
Ibinyabiziga bikoresha umuriro w’amashanyarazi byakuriweho umusoro w’inyongeragaciro (VAT) ku byuma bisimbura ibindi, batiri zazo ndetse n’ibikoresho bikenerwa mu kuzongerera umuriro.
Mu mwaka wa 2018 nibwo mu Rwanda hinjiye bwa mbere imodoka imwe ikoresha umuriro w’amashanyarazi, 2019 hinjira 10, mu 2020 hinjira 19 bigera muri 2021 zigeze kuri 65. Ni umubare ukomeza kwiyongera nk’aho muri 2022 zari zigeze kuri 150, naho kugeza uyu wa mwaka wa 2024 zimaze kugera kuri 900.
Guvernoma y’u Rwanda ivuga ko imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi ziramutse zikomeje kwiyongera cyane , byagira ingaruka nziza ku gihugu kuko byagabanya ibitumizwa mu mahanga bikomomoka kuri Peterole ku kigero cya 15% .
Byiyongeraho ko imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi zikoreshejwe cyane mu Rwanda byatuma miliyari zisaga 20 Frw zikoreshwa mu gutumiza hanze ibikomoka kuri peteroli asigamwa mu mwaka 2025.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW