U Rwanda rwaje mu bihugu bya mbere ku Isi bifite umutekano wizewe w’ikoranabuhanga, nyuma y’amategeko n’ingamba zashyizweho agamije kurinda abakoresha ikoranabuhanga mu Rwanda.
Raporo izwi nka Global Cybersecurity Index (GCI) 2024, yagaragaje ko u Rwanda rwitwaye neza mu byiciro bitanu by’ingenzi bishingirwaho mu gukora iri genzura, aho muri rusange rwaje mu bihugu by’intangarugero (Tier 1) rugira amanota ari hejuru ya 95%.
Ibyiciro bigize ubu bushakashatsi birimo icyiciro cy’amategeko aho u Rwanda rwashyizeho amategeko agenga ibyaha by’ikoranabuhanga ndetse no kurinda amakuru.
Bagaragaje ko u Rwanda rufite amategeko arengera amakuru bwite y’abaturage (data protection) no gukumira ibitero ku makuru yihariye. Iyi ni intambwe ikomeye mu gutuma abaturage n’ibigo bakomeza kwizera umutekano wabo mu gihe bari gukoresha ikoranabuhanga.
Mu cyiciro cya Tekiniki (Technical Measures) u Rwanda rwashimiwe kuba rwarashyizeho ikipe izwi nka Computer Incident Response Team (CIRT) ishinzwe kugenzura, gukumira no kurinda ko umutekano w’ikoranabuhanga wahungabanywa, byanabaho, ikigira uruhare runini mu guhangana n’icyo kibazo.
Ku rundi ruhande, icyiciro cy’ingamba n’imiyoborere (Organizational Measures) ni hamwe mu ho u Rwanda rwagize amanota meza, dore ko rusanzwe runafite gahunda y’igihugu yo kurinda umutekano w’ikoranabuhanga, izwi nka ’National Cybersecurity Strategy’.
U Rwanda byagaragaye ko rufite ibigo n’inzego zishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’iyi myanzuro ku rwego rw’igihugu, bikajyana no kwitegura kugenzura ibyago bishobora guterwa n’ikoranabuhanga.
Icyiciro cyo Guteza imbere Ubumenyi n’Ubushobozi (Capacity Development Measures) ni kimwe mu byashyize u Rwanda ku mwanya mwiza, kuko rwashyize imbaraga mu kwigisha no guteza imbere ubushobozi bw’abakozi n’abanyeshuri mu bijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga.
Rwanda Coding Academy iri shuri rifasha urubyiruko kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga, ubufatanye n’amashuri makuru mpuzamahanga bifasha urubyiruko kwinjira muri uru rwego rw’ikoranabuhanga, bikarufasha kugera ku rwego mpuzamahanga, ibi nabyo biri mu byo u Rwanda rushimirwa.
U Rwanda kandi rwitwaye neza mu bijyanye ni icyiciro cy’ubufatanye (Cooperation Measures) aho rwagaragaje ubushake mu bufatanye n’ibindi bihugu ndetse n’ibigo by’abikorera mu kurushaho guhangana n’ibibazo by’umutekano w’ikoranabuhanga.
Ubufatanye mu rwego mpuzamahanga n’amasezerano igihugu gishyiramo imbaraga bituma kibasha kwigira ku bandi no gukomeza kwiyubaka mu ikoranabuhanga.
Raporo yashimye uburyo u Rwanda rwateye intambwe mu gukumira no guhangana n’ibibazo by’umutekano w’ikoranabuhanga, rugashyira imbere gushiraho amategeko, gushyiraho inzego za tekiniki, no kubaka ubushobozi mu birebana n’ikoranabuhanga.
U Rwanda rwashyizwe muri Tier 1, aho rubarirwa mu bihugu by’intangarugero mu kurinda umutekano w’ikoranabuhanga ku rwego rw’Isi. Ibi biratuma igihugu kigira icyizere cyo gukomeza kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga mu karere, ndetse no gukurura ishoramari mu bikorwa by’ikoranabuhanga.
Ghana, Kenya, Mauritius na Tanzania nabyo biri mu bihugu byitwaye neza muri iyi raporo igaragaza uko umutekano w’ikoranabuhanga w’ibihugu uhagaze.
INZIRA.RW