Ubuyobozi bw’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, RSE, n’ubw’Ikigo gishinzwe Umutekano w’Isoko ry’Imari n’Imigabane muri Ethiopia ESX, byashyize umukono ku masezerano agamije kongera imikoranire mu by’imari n’imigabane.
Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025, Impande zombi ziyemeje guhererekanya ubumenyi n’ubunararibonye mu kurushaho kwimakaza iterambere ry’amasoko y’imari n’imigabane y’ibihugu byombi.
Mu rwego rwo kurushaho kongera ubushobozi no kubaka iterambere ry’abakozi muri urwo rwego, ESX na RSE byiyemeje kujya bihanahana abakozi, amahirwe y’imenyerezamwuga n’ibindi bigamije kurushaho guhererekanya ubumenyi.
Umuyobozi Mukuru wa ESX, Tilahun Esmael Kassahun, yavuze ko ayo masezerano agiye kubafasha guteza imbere guhuza ibikorwa by’urwego rw’imari no gutanga amahirwe ku bashoramari.
Ati“Turashaka kubaka amasoko y’imari n’imigabane arushaho kwihutisha iterambere kandi ahuza ibikorwa biha amahirwe abashoramari n’abakora ubucuruzi muri uru rwego.”
Umuyobozi Mukuru wa RSE, Pierre Celestin Rwabukumba, na we yashimangiye ko isinywa ry’ayo masezerano ari intambwe ya mbere y’ingenzi mu kurushaho gukomeza amasoko y’imari n’imigabane mu bihugu byombi.
Ati: “Byaharuye inzira iganisha ku guhererekanya ubumenyi no guhanga udushya, kandi bizazamura uburyo bwo kubaka ubufatanye buzagirira akamaro ibigo byombi ndetse n’abaturage bacu”.
Isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda ryashinzwe mu mwaka wa 2005, rikaba rimaze imyaka 20 rikora.

INZIRA.RW