Mu rwego rwo kuzamura ubukungu no gukomeza umubano hagati y’u Rwanda na Koreya y’Epfo, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano ya Miliyari 1 $ agamije gushyigikira imishinga itandukanye y’u Rwanda.
Kuri uyu wa 5 Nyakanga 2024, nibwo Guverinoma y’u Rwanda na Koreya y’Epfo basinyanye aya masezerano azageza mu 2028.
Ni amasezerano agomba ni ingamba za leta y’u Rwanda ziri muri gahunda ya NST2, aho azibanda mu ngeri zinyuranye z’ubukungu nk’ubwikorezi, ubuvuzi n’uburezi
Ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa naho ku Koreya y’Epfo yari ihagarariwe n’Ambasaderi wayo mu Rwanda, Jeong Woo Jin.
Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yagaragaje agiye gukomeza gufasha u Rwanda kwihuta mu iterambere.
Ati “Ubufatanye bw’ibihugu by’u Rwanda na Koreya y’Epfo buhujwe n’ingamba z’igihugu, kandi azagira uruhare runini mu kuzamura umurwa mukuru w’u Rwanda, guhindura urwego rw’ubuhinzi, gushyiraho urufatiro rw’imiyoborere iyobowe n’ikoranabuhanga no guteza imbere ubucuruzi buteye imbere. Kuba twashyize umukono ku masezerano ni intambwe ikomeye mu bufatanye bw’ibihugu byombi kandi bitanga icyizere cyo kugera ku bisubizo byinshi mu nzego zacu.”
Ambasaderi wa Koreya y’Epfo mu Rwanda, Jeong Woo Jin yavuze ko hari byinshi byo gufatanya hagati y’igihugu byombi.
Yagize ati “Nizera ko gahunda ya EDCF yashyizweho umukono uyu munsi izaba urufatiro rukomeye rwo kuzamura umubano hagati y’ibihugu byacu ku rwego rwo hejuru. Kandi nizera ko hari byinshi byo gufatanya mu mibanire y’ibihugu byombi, cyane cyane bishingiye ku bufatanye bukomeje mu buhinzi, ICT, uburezi, ubuzima n’ibikorwaremezo.”
U Rwanda na Koreya y’Epfo bafite amateka maremare y’ubufatanye mu iterambere ry’ibihugu byombi kuva mu 1963. Iyi gahunda nshya isimbuye iyabanje gusinywa mu 2022, yari yagenewe miliyoni 500 z’amadolari mu gihe cya 2022-2026.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW