Guverinoma y’u Rwanda na Koreya y’Epfo bahuriye mu biganiro bigamije kurushaho kunoza umubano bafitanye no kwagura amarembo mu mikoranire mu nzego zitandukanye harimo ibikorwaremezo.
Ibi byagarutsweho ubwo ku wa Gatanu tariki 12 Mata 2024, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente yakiraga Minisitiri w’Ubutaka, Ibikorwaremezo n’Ubwikorezi wa Koreya y’Epfo, Sangwoo Park Lee ari kumwe n’itsinda ayoboye.
Iri tsinda riturutse muri Koreya y’Epfo riri mu Rwanda no mu ruzinduko rugamije kwifatanya n’Abanyarwanda n’Isi mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibihugu byombi byiyemeje kwagura ubufatanye mu iterambere cyane cyane mu myubakire n’ibikorwaremezo by’ubwikorezi.
Minisitiri w’Ubutaka, Ibikorwaremezo n’Ubwikorezi wa Koreya y’Epfo, Sangwoo Park Lee yavuze ko igihugu cyibona u Rwanda nk’igihugu cy’ikitegererezo mu mikoranire n’ibihugu bya Afurika.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda, Dr. Jimmy Gasore, yavuze ko u Rwanda rwiteze inyungu nyinshi ku bunararibonye bwa Koreya y’Epfo mu myubakire n’iterambere ry’ibikorwaremezo.
U Rwanda na Koreya y’Epfo bisanzwe ari ibihugu by’inshuti ndetse bifitanye umubano mu bikorwa by’iterambere mu nzego zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubuvuzi ndetse n’ubuhinzi bugezweho.
Mu mwaka wa 2020 n’bwo Koreya y’Epfo yasinyanye n’u Rwanda amasezerano yemerera buri gihugu gukoresha ikirere cy’ikindi, aho indege ziva mu gihugu kimwe zijya mu kindi nta nkomyi.
INZIRA.RW