Ibihugu by’u Rwanda na Mali byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego 19 zirimo ishoramari, ubukungu, ubukerarugendo, uburezi n’ibindi.
Kuva ku wa 25 kugeza ku wa 27 Gicurasi 2024, abayobozi bo ku mpande zombi b’ibi bihugu nibwo bari bateraniye mu nama yasinyiwemo aya masezerano yaberaga mu Rwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta yatangaje ko ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho nk’ubukungu cyo kimwe no guharamira iterambere ridaheza rinashingiye ku bufatanye.
Ari muri urwo rwego u Rwanda na Mali byasinyanye amasezerano agera kuri 19 agamije kugera kuri iyo ntego.
Muri Gashyantare 2017 nibwo igihugu cya Mali cyashinze ambasade yacyo mu Rwanda, ariko kugeza mu mwaka wa 2023 hari byinshi byakozwe ku mpande zombi zitandukanye harimo izijyanye n’ubukungu n’ibindi byarushijeho gushimangira ubufatanye ku mpande zombi.
Aya masezerano yasinywe harimo iy’inkingi ya mwamba mu ngeri zirimo ubukungu (guteza imbere ishoramari, ubuhinzi), ikoranabuhanga, umuco, ubuzima n’umutekano, ubukerarugendo, uburezi n’ibindi.
Minisitiri Biruta yagize ati “Twizeye ko nyuma y’aha kugira ngo aya masezerano ashobore gushyirwa mu bikorwa, iri tsinda rihuriweho ry’impande zombi rizakorana bakungurana ibitekereza, bakumva kimwe imishinga iri mu ngeri zinyuranye hagamijwe inyungu z’impande zombi.”
Abdoulaye Diop, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali yatangaje ko umubano w’ibihugu byombi uhagaze neza ndetse ubyarira inyungu ibihugu byombi n’abaturage babyo.
Yongeyeho ko amasezerano yasinywe uyu munsi harimo ayerekeye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaz, ubuhinzi, uburobyi, guteza imbere ubukerarugendo, ibidukikije, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, uburezi mu mashuri makuru, ubwikorezi, urujya n’uruza rw’abantu n’ibindi.
Ku bijyanye n’ubwikorezi bw’ibintu n’abantu mu kirere, RwandAir ikorera ingendo zo mu kirere mu gihugu cya Mali.
Aba bayobozi bombi, Dr. Vincent Biruta na mugenzi we wa Mali, Abdoulaye Diop ndetse n’abandi bayobozi bagize iyo komisiyo bishimiye ubwo bufatanye nk’uko bagiye babivuga.
Iyi komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na Mali, yagiyeho tariki ya 19 Nzeri 2023, ifite inshingano zo kugenzura imiterere y’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono ndetse no kureba izindi nzego ibihugu byombi byafatanyamo.
Patrick SIBOAMANA/INZIRA.RW