Guverinoma y’u Rwanda n’Ubwami bwa Eswatini byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’ubutwererane, aho ibihugu byombi byemeranyije ikurwaho rya Visa ku bafite pasiporo z’abadipolomate n’iza serivisi.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024, nibwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakiraga muri Village Urugwiro Umwami Mswati III.
Ubwo Perezida Kagame yakiraga umwami Mswati II hasinywe amasezerano agera kuri ane mu ngeri zitandukanye, by’umwihirako agamije kurushaho kunoza umubano n’imikoranire hagati y’u Rwanda na Eswatini.
Ku ikubitiro hasinywe amasezerano ajyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare n’ibikorwa bigamije umutekano. Aya kabiri ni ajyanye n’ubufatanye bwa polisi z’ibihugu byombi, mu gihe aya gatatu ajyanye n’ubufatanye mu kugorora imfungwa n’abagororwa.
Naho amasezerano ya kane yashyizweho umukono n’ibihugu byombi, ni ajyanye no gukuraniraho Visa ku bantu bafite Pasiporo z’abadipolomate n’iza serivisi.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yashimye Umwami Mswati III kuba yaritabiriye umuhango wo kurahira kwe, ashimangira ko uru ruzinduko ari ikimenyetso cy’umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Eswatini.
Yagize ati “Twishimiye kubakira hamwe n’itsinda muri kumwe mu Rwanda.Ndagushimira kandi kuba warifatanyije n’Abanyarwanda mu muhango wo kurahira, turabashimira cyane ku bwo kuhaba. Hashingiwe kuri uru ruzinduko, birigaragaza ko u Rwanda na Eswatini ari inshuti nziza kandi turashaka ko biguma gutyo ndetse bikarushaho gutera imbere. Turashaka kandi gushimangira igihango cyacu mu bijyanye n’ubutwererane ari nayo mpamvu y’amasezerano yasinywe uyu munsi.”
Perezida Kagame yanagaragaje ko mu bihe bitandukanye abayobozi mu nzego z’igihugu ku mpande zombi, bagiye bagenderanirana, ashimangira ko “ari umusingi mwiza wo kubakiraho”.
Ati “Mu Rwanda duhora twiteguye gusangira n’abafatanyabikorwa bacu n’inshuti nka Eswatini, ubunararibonye bwacu mu rugendo rw’impinduka mu gihugu cyacu.”
Perezida Kagame yijeje Umwami Mswati III ko mu bihe biri imbere na we azasura Eswatini.
Ati “Ndagushimira nanone ku bwo gusura igihugu cyacu, nizeye ko uri kunyurwa n’uruzinduko rwawe kandi niteguye gukomeza gukorana nawe ndetse ntegereje umunsi nzasura Eswatini mu bihe biri imbere.”
Umwami Mswati III yashimiye Perezida Kagame wamutumiye muri uyu muhango wo kurahira kwe.
Yamushimiye kandi ku ntsinzi aheruka kwegukana mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ndetse amwifuriza ibyiza byose mu rugendo rwo gukomeza guteza imbere igihugu.
Avuga ko u Rwanda na Eswatini ari ibihugu bisangiye umuhate mu bijyanye no guharanira amahoro n’umutekano, iterambere, kwihaza mu biribwa no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Umwami Mswati III ati “U Rwanda ni igihugu kimaze gutera imbere mu bijyanye na gahunda z’ikoranabuhanga nk’uko twabyiboneye mu ruzinduko ejo hashize twagiriye mu kigo cy’Ikoranabuhanga Irembo, gifasha Guverinoma mu gutanga serivisi, no kuzana ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga.”
Umwami Mswati III yavuze ko mu bihe biri imbere yizeye ko ibihugu byombi bizagenda birushaho gukorana.
Uruzinduko rw’uyu Mwami mu Rwanda ruje rukurikira urwo Igikomangoma Sicalo Dlamini hamwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Eswatini, General Mashikilisana bahagiriye mu 2023.
INZIRA.RW