Mu rwego rwo guhangana n’imyuka ihumanya ikirere u Rwanda rwihaye intego y’uko mu mwaka 2030 ruzaba rumaze ku rwanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 38%, gusa kugira ngo iyi ntego igerweho haracyabura asaga miliyali 9,000 Frw.
Kuganya ibanyabiziga bikoresha peteroli hongerwa ibikoresha amashanyarazi ni imwe mu ngamba zizafasha igihugu guhangana n’imyuka ihumanya ikirere
Impuguke mu by’ihumana ry’ikirere akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Western University muri Canada , Prof. Kalisa Egide avuga ko kugabanya gukoresha ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri peteroli hongerwa ibikoresha amashanyarazi bifite akamaro igihugu mu guhangana n’imyuka ihumanya ikirere.
Ati “Nk’imodoka u Rwanda rushaka gutangiriraho zigera kuri hafi 422 zinywa mazutu zisimbujwe imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi zigera ku bihumbi 6000 byagabanya ibyuka bihumanya ikirere bingana na kilotoni 12000 zitera imihindagurikire y’ikirere.”
Yakomeje avuga ko moto zose zikorera muri Kigali ziramutse zikoresha amashanyarazi byagabanya kilotoni ibihumbi 70 by’imyuka ihumanya ikirere mu myaka 4.
U Rwanda rufite intego y’uko muri 2030 ruzaba rufite 20% by’amabisi yose akoresha umuriro w’amashanyarazi na 30% ya moto zikoresha umuriro w’amashanyarazi, ndetse 8% by’imodoka ntoya zikoresha umuriro w’amashanyarazi.
Ni intego biteganyijwe ko yazatwara asaga miliyoni 900 z’Amadolali y’Amerika ni ukuvuga angana na miliyari 1,170 Frw.
Kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 38% bingana no kurwanya toni miliyoni 4 n’ibihumbi 600 z’imyuka ihumanya ikirere. Minisiteri y’Ibudukikije yagaragaje ko iki cyuho cyabazwe hakuwemo imishinga yarangiye n’icyiyatangiye muri 2020 .
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA, Munyazikwiye Faustin yavuze ko mu 2025 izarangira ibigomba kuvugururwa no kongerwa byaramuritswe, mu rwego rwo gukomeza guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
INZIRA.RW