Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yatangaje ko guhera mu mwaka w’ingengo y’imari uzatangira muri Nyakanga 2025, u Rwanda ruzagura zahabu nk’umutungo wakwifashishwa mu bwizigame n’ishoramari, mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’ubukungu no gushyiraho uburyo bushya bwafasha mu gihe ubukungu buhuye n’ikibazo.
Ni uburyo busanzwe bukoreshwa mu bihugu nka Tanzania, Uganda na Kenya. Ndetse banki zo mu karere ziri kwiga uburyo zatangira kugura zahabu.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, aganira ni itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 15 Gicurasi 2025, yavuze ko kugura zahabu ari uburyo bushya bugiye gufasha BNR mu bwizigame.
Yagize ati “Nka Banki Nkuru y’Igihugu y’u Rwanda, twafashe icyemezo cyo gutangira kureba uburyo twabyaza umusaruro zahabu. Uyu ni umutungo mushya, kandi nk’uko dukomeje kurebera kuri bagenzi bacu, tuzabatangariza mu mpera z’umwaka utaha w’ingengo y’imari, ingano ya zahabu tuzaba twarashoboye kugura.”
Guverineri Hakuziyaremye yagaragaje ko intego y’ingenzi ya BNR ari ukongera ubwizigame mu bwizigame mu madovize ndetse n’ishoramari, hagamijwe ko amafaranga aboneka n’ishoramari rigakorwa, hakahabo umutungo ufite agaciro kagaragara kandi hakaboneka n’inyungu.
Ati “Urebye kuri zahabu uyu munsi, ibyo irabyujije. Rero ibyo dushingiraho uyu munsi, bitanga icyizere.”
Yavuze kandi ko inama y’ubutegetsi yamaze kwemeza ko BNR yatangira gushora imari muri zabahu, kandi ko bizatangirana n’umwaka w’ingengo y’imari uzatangira muri Nyakanga 2025.
Agira ati “Nibwo tuzatangira kongera zahabu mu byo tubara nk’umutungo wacu.”
Hashize imyaka myinshi zahabu ari umutungo wifashishwa na Banki Nkuru z’Ibihugu mu gushora imari n’ubwizigame. Ubu urebye ku Isi hose, Banki z’ibihugu zibarirwa umutungo wa zahabu ungana na toni ibihumbi 35, nibura bingana na 1/5 cya zahabu imaze gucukurwa.
Kimwe mu byo zahabu zifasha banki z’ibihugu ni ugushyiraho uburyo bunyuranye bw’ubwizigame bitewe nuko zahabu yo idapfa gutakaza agaciro ku isoko no mu gihe ifaranga n’ubukungu bw’ibihugu byaba bidahagaze neza.
Banki Nkuru y’Igihugu muri Tanzania yatangiye kugura Zahabu muri Kamena 2023, ndetse byageze muri Nzeri 2024 imaze kwibikaho ibiro 418. Muri icyo gihe, abacukura n’abacuruza zahabu, basabwe guha 20% by’umutungo wayo bafite, Banki Nkuru y’Igihugu ya Tanzania kugira ngo ibike ubwizigame bunini.

INZIRA.RW