Ni inama nyafurika izabera mu Rwanda izaba yiga ku bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi ndetse ikazahuzwa n’imurikagurisha ry’ingufu (African Energy Expo) aho izitabirwa n’abasaga 7500.
Biteganyijwe ko iyi nama nyafurika ku bijyanye n’ingufu izatangira tariki 4 kugeza ku 6 Ugushyingo 2024 ikazabera i Kigali, ikaba izitabirwa n’inzobere mu by’amashanyarazi n’abahagarariye ibihugu byabo bakaba bazahungukira byinshi.
Abarenga 7500 ni bo bazaturuka mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, barimo abashakashtsi mu bijyanye n’ingufu, abashorami, abikorera n’abandi batandukanye bafite aho bahuriye n’ibijyanye n’ingufu, nibo biteganyijwe ko bazitabira iyi nama.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Mugiraneza Jean Bosco yabwiye itangazamakuru ko inzobere mu bijyanye n’amashanyarazi n’abahagarariye ibihugu byabo bazungurana ibitekerezo ku cyakorwa ngo amashanyarazi agere kuri bose.
Abazitabira iyi nama bazamara iminsi itatu bungurana igitekerezo ku cyatuma umugabane wa Afurika ubona umuriro w’amashanyarazi uturutse ku ngufu.
Mu imurikabikorwa hazagaragaramo ibyagezweho mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi yaba ari uva ku muyoboro mugari, imirasire y’izuba n’izindi ngufu zizatuma igihugu kigera ku cyerekezo cy’uko abaturage bose bazaba bafite umuriro w’amashanyarazi.
Ni inama isanze u Rwanda rugeze ku kigero cya 80% mu kugeza amashanyarazi ku baturage, ni mu gihe ariko muri Afurika hari abaturage basaga miliyoni 600 badafite umuriro w’amashanyarazi.
U Rwanda rufiye intego yo kugeza amashanyarazi kuri buri muturage n’ukuvuga 100%, gusa ntibiragerwaho haracyari urugendo rwo kubigeraho.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW