Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko buri mwaka u Rwanda rutakaza ubutaka bupima toni miliyoni 27 bitewe n’isuri, aho bubarirwa agaciro ka miliyari 810 Frw.
Ibi byatangajwe mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ibidukikije, wizihizwa ku itariki ya 5 Kamena buri mwaka.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya yagaragaje ko hatagize igikorwa ubutayu bwaba buri gusatira u Rwanda kuko buri mwaka isuri itwara ubutaka bwa miliyari 810 Frw.
Yagize ati “Buri mwaka u Rwanda rutakaza toni miliyoni 27 z’ubutaka, ni ukuvuga hafi amakamyo 1,350,000 y’ubutaka isuri iba igiye kujugunya mu bindi bihugu. Ubu butaka bukaba bufite agaciro ka miliyari 810 Frw.”
Minisitiri Mujawamariya yasabye buri wese ko iki kibazo akwiye kukigira icye, kuko bikomeje bitya u Rwanda rwaba ruri gusatirwa n’ubutayu kubera ubutaka butakara bwigira mu bindi bihugu bigerwamo n’imigezi n’inzuzi iva mu Rwanda.
Yagize ati “Ayo makamyo 1,350,000 aducika buri mwaka tutarebye neza bwa butayu bwadusatira. Iyo urebye ubwo butaka dutakaza ni miliyari 810 Frw, utabaze ifumbire twashyize muri bwa butaka, utabaze imbuto twaguze twateye nayo yatwawe n’isuri.”
Yagaragaje ko u Rwanda rucyeneye byibura Miliyari 513 Frw kugirango ruhagarike iyi suri, aha akaba ariho hacyenewe urugamba rwa buri wese kuva ku mwana kugera ku mukambwe.
Ubutaka u Rwanda rutakaza ubwinshi bwigira mu majyaruguru ya Afurika ku bihugu bikora ku ruzi rwa Nili nko mu Misiri, aho usanga byungukira mu butaka buturuka mu bihugu birimo u Rwanda.
Kimwe mu bigaragaza ingano y’ubutaka u Rwanda rutakaza, ni imigezi n’inzuzi ihora isa nabi mu ibara ry’ikigina kandi yakabaye iba urubogogo, Minisiteri y’Ibidukikije ikaba yemeza ko bishoboka ko amazi nk’aya Nyabarongo yaba urubogobogo buri wese abigizibye isuri igahashywa.
INZIRA.RW