Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: U Rwanda rukomeje ukwa buki mu ishoramari na Mauritania na Guinea
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

U Rwanda rukomeje ukwa buki mu ishoramari na Mauritania na Guinea

Nkurunziza Jean Baptiste
Yanditswe 14/05/2025
Share
Oliano Diana Kouyate, ushinzwe ishoramari muri Guinea ari kumwe na Jean Guy Afrika umuyobozi wa RDB
SHARE

U Rwanda rwungutse ibihugu bafatanya mu ishoramari rusinyana amasezerano y’imikoranire na Mauritania na Guinea.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu, tariki 14 Gicurasi 2025, ashyirirwaho umukono i Abidjan muri Côte d’Ivoire ahari kubera inama nyafurika ihuza abashoramari bakomeye muri Afurika izwi nka Africa CEO Forum.

Mu masezerano yashyizweho umukono arimo ayo u Rwanda na Mauritania basinyanye yo kwagura imikoranire no guteza imbere ishoramari rihuriweho.

Amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Jean-Guy Afrika ari kumwe na mugenzi we, Aïssata Lam, uyobora Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ishoramari muri Mauritania.

Ni mugihe kandi umuyobozi wa RDB, Jean-Guy Afrika na Oliano Diana Kouyate uyobora Ikigo giteza imbere Ishoramari ry’Abikorera muri Guinea, nabo basinye ku masezerano y’imikoranire mu by’ishoramari no korohereza abashaka kubyaza amahirwe ishoramari riboneka hagati y’u Rwanda n’iki gihugu.

U Rwanda na Mauritania ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano n’ubucuti, ndetse muri Werurwe 2025, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye ibaruwa yandikiwe na Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania.

Ni ibaruwa yashyikirijwe na Dr. Sidi Ould Tah, Umuyobozi wa Banki y’Abarabu Ishinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri Afurika (BADEA) akaba n’umukandida ku mwanya wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB).

Dr. Sidi Ould Tah yari kumwe na Minisitiri w’Ubukungu n’Imari Sid’ Ahmed Ould Bouh, ubwo bakirwaga muri Village Urugwiro.

Ubwo butumwa bwari bukubiyemo imbamutima za Perezida wa Mauritania ku bw’umubano uzira amakemwa ukomeje gutera imbere hagati y’ibihugu byombi ndetse n’imbaraga zikomeje gushyirwa mu kurushaho kuwagura no guhuza ibikorwa by’inyungu ibihugu byombi bihuriyeho.

Icyo gihe Perezida Kagame na we yoherereje intashyo Perezida wa Mauritania n’abaturage b’icyo gihugu muri rusange, abifuriza uburumbuke n’iterambere.

Tariki ya 9 na 11 Ukuboza 2024, kandi Perezida Kagame yaherukaha muri Mauritania mu Nama Nyafurika yiga ku burezi, urubyiruko no guhanga imirimo, yabereye i Nouakchott.

Muri Gashyantare 2022, nabwo Perezida Kagame yari yagiriye uruzinduko muri Mauritania aho yakiriwe na Perezida Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani.

Icyo gihe Abakuru b’Ibihugu bombi bayoboye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, yashyizweho umukono hagati ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane b’Ibihugu bombi.

Mu masezerano yasinywe harimo ubufatanye mu by’ingendo zo mu kirere yemerera RwandAir gukorera ingendo muri iki gihugu, ikajya ijyana ikanakura abagenzi muri Mauritania nta nkomyi.

Impande zombi kandi zemeranyije guteza imbere ubutwererane mu bya politiki, ubukungu, imibereho, umuco, ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Ku ruhande rwa Guinea Conakry, ibihugu byombi ndetse muri Gicurasi 2025, Perezida wa Guinée-Conakry, Général Mamadi Doumbouya, yari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije guhamya ubucuti hagati y’ibihugu byombi.

Ni mugihe, mu Kwakira umwaka ushize, ibihugu byombi byasinye amasezerano 12 mu nzego zinyuranye zirimo ubukerarugendo, ubuhinzi, ingufu, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ubukungu, umutekano, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umuco guteza imbere ibyanya byahariwe inganda n’ibindi.

Ibihugu byombi bifitanye umubano mu bya dipolomasi, ndetse byasinye amasezerano atandukanye y’ubufatanye, ndetse mu 2016 Perezida Kagame yambitswe umudali w’icyubahiro uruta indi muri Guinea, uzwi nka Grand Croix, kubera ibikorwa by’ubutwari yagaragaje.

Oliano Diana Kouyate, ushinzwe ishoramari muri Guinea na Jean Guy Afrika umuyobozi wa RDB
Aïssata Lam, Ushinzwe ishoramari muri Mauritania na Jean Guy Afrika ukuriye RDB
U Rwanda na Mauritania basanzwe mu kwa buki

INZIRA.RW

Nkurunziza Jean Baptiste 14/05/2025 14/05/2025
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?