Guverinoma y’u Rwanda irasaba inzego zose z’ubukungu ko zakora neza kugira ngo hazagerwe ku ntego y’uko umusaruro mbumbe w’Igihugu uzazamuka ukajyera ku mpuzandengo nibura ya 9% mu myaka 5 iri imbere, NST-2.
Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa mu 1994, hatewe intambwe ifatika mu mibereho y’abanyarwanda n’ubw’igihugu, aho Guverinoma y’u Rwanda yashyize ingufu muri gahunda zigamije kuzamura ubukungu bw’abaturage binyuze mu kubaha imirimo ibinjiriza amafaranga, uburezi na serivisi z’ubuzima nabyo byongererwa imbaraga.
Iterambere ry’ibikorwaremezo birimo imihanda, amavuriro n’amashuri ni kimwe mu bigaragarira amaso benshi bahita babona, ariko n’imibereho y’Abanyarwanda yagiye ihinduka uko imyaka igenda yigira imbere.
Muri NST1, umusaruro mbumbe kuri buri muturage wavuye kuri 700$ urazamuka ugera kuri 1040$. iri zamuka ryerekana ko Abanyarwanda bakoze cyane bahuriza ku umurimo bagira umusaruro.
Banki y’Isi igaragaza ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu 1994 wari miliyoni 753.6$, mu 2000 urazamuka ugera kuri miliyari 2.07$. Mu 2015 wageze kuri miliyari 8.54$. Ni mu gihe mu 2023 wageze kuri miliyari 15.283 Frw avuye kuri miliyari 11.983 Frw mu 2022.
Kuva mu 2017 kugeza mu 2023 hahanzwe imirimo mishya miliyoni 1.1, mu ngeri zitandukanye z’ubukungu bw’igihugu ndetse muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu igamije kwihutisha iterambere icyiciro cyayo cya kabiri (NST2), u Rwanda rwihaye intego yo guhanga imirimo ibihumbi 250 buri mwaka, kugira ngo rushobore guhangana n’ubushomeri.
Minisitiri w’intebe, Dr Edouard Ngirente, agaruka ku bukungu rusange bw’igihugu, avuga ko hakenewe ubukungu buhagaze neza, agasaba buri muturarwanda wese kubigiramo uruhare.
Ati “Dukeneye gukomeza kugira ubukungu buhagaze neza, ibyo rero ntabwo ari Leta ibikora yonyine ni Abanyarwanda twese ari nayo mpamvu dushimira Abanyarwanda uburyo bitabira umurimo, twese mu nzego zose aribyo bitanga umusaruro mbumbe ujyenda ukura.”
Mu myaka 15 ishize, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse kuri 7%, u Rwanda rukaba rufite intego yo kugera nibura kuri 9% mu myaka 5 iri imbere.
Mu mwaka wa 2018/2019 umusaruro mbumbe w’u Rwanda wari miliyari 8.596 Frw, serivisi zifitemo uruhare rwa 48%. Uru rwego rwakomeje kuza ku isonga mu myaka yakurikiyeho kuko mu 2022/2023 umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze kuri miliyari 15.283 Frw, serivisi zifitemo uruhare rwa 45%.
Ingengo y’imari y’u Rwanda y’umwaka wa 2023/2024 igera kuri miliyari 5.115,6 Frw. Inkunga z’amahanga zingana na 13% mu gihe inguzanyo ziva mu mahanga zigera kuri 24% by’ingengo y’imari yose.
INZIRA.RW