Urwego rw’ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga [E-commerce] mu Rwanda, harashimwa intambwe yatewe, aho benshi bamaze guhindura imyumvire yo guhaha bifashishije murandasi.
Ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga bukorwa hifashishijwe iyakure, aho umuguzi aba abashora kubona ibyo yaguze bitabaye ngombwa ko agera ku isoko, ahubwo avugana n’umucuruzi akagezweho ibyo yaguze atavuye aho ari.
Mu Rwanda ubu bucuruzi buri kugenda buzamuka kuko serivisi nshya zo gukora ubucuruzi bwa E-Commerce zitera imbere cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.
Urugero rw’ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga ni kompanyi ya Vuba Vuba Africa, imwe muri sosiyete zitanga serivise zo kugeza amafunguro n’ibindi bicuruzwa ku bantu hirya no hino yamaze kwagura amaremo nko mu Mujyi wa Kigali n’utundi turere nka Musanze, Rubavu na Rusizi.
Murukali ni urubuga ruzwi cyane rukora ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga (E-commerce) rutanga ibicuruzwa mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Uwimpaye Yvette niwe watangije uru rubuga avuga ko ibicuruzwa bye byiyongereyeho 5%.
Ati “Umwaka ushize wari utandukanye, twiyandikishije mu bucuruzi bwiyongera cyane ku bakiriya bo hanze. Muri rusange twabonye ubwiyongere bwa 12% mu mwaka wa 2023. Akomeza avuga ko atariko byari bimeze mu bihe byo gutangira.”
Akomeza agira ati “Nari mfite abakiriya bake igihe natangiraga gukora, gusa abo twari dufite baje kutugezaho icyifuzo cyuko twakongera serivise dutanga cyane mu gihe cya Covid-19. Ubwo cyatangiraga kugabanuka twashoye imari mu kwamamaza cyane, twabonye umubare w’abakiriya uzamuka cyane cyane abanyamahaga.”
Biganza, washinze Afia Pharma, avuga ko ubu buryo bw’ubucuruzi bufite ubushobozi bwo kongera ibicuruzwa ndetse n’abakiriya.
Ati “Twabonye ko amafaranga yinjira yiyongereye kugera kuri 5% bitewe no gukora ubu bwoko bw’ubucuruzi biturutse mu kongera ibicuruzwa.”
Jean Pierre Bienvenue Rukundo ni inzobere mu bucuruzi bwa e-commerce muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda avuga ko kwiyongera k’ubu bucuruzi byongera ubukungu bw’igihugu.
Ati “Ubucuruzi bwo kwikoranabuhanga bwerekana ubushobozi ku bucuruzi bwo kugera ku masoko yagutse bitabaye ibyo ntibyari kuboneka hatabayeho ikoranabuhanga. Hamwe na e-ubucuruzi, ibigo birashobora gukora neza kandi bigahiganwa kugirango bitange ibicuruzwa na serivisi bishya kandi bihendutse.”
Inama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ubucuruzi n’Iterambere (UNCTAD) yo mu mwaka wa 2018 B2C mu bucuruzi bwa E-ubucuruzi u Rwanda ruri ku mwanya wa 19 muri Africa na 116 ku Isi.
Imboni z’abanyarwanda ku bucuruzi bwa E-Commerce,
Tuyisenge Umuhoza Clarisse ni umuturage utuye mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali yabwiye Inzira.rwa ko ubu buryo bw’ubucuruzi ari ingenzi.
Ati “Nemera ko ubu bucuruzi ari ingenzi, iyo utumye ikintu kikugeraho kandi wowe wagumye mu kazi kawe bikagufasha mu gukoresha igihe neza. Ikindi kandi bifasha mu koroshya ibyo umuntu akataza ajya ku isoko kuko nta matike akoreshwa.”
NIYIKIZA Nichas/INZIRA.RW