U Rwanda rufite intego yo kwagura ishoramari mu buhinzi n’ubucuruzi bushamikiyeho, aho bitenganywa ko rizava kuri 6% rigere ku 10% mu myaka 5 iri imbere, mu gihe intego za Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’abafatanyabikorwa bayo zagerwaho.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri, tariki 24 Nzeri 2024, mu biganiro byahurije hamwe inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’uruhererekane rw’ibiribwa ndetse n’ubucuruzi bushingiye ku buhinzi.
Ahari hahurijwe hamwe abahagarariye inzego za leta n’abafatanyabikorwa babarizwa mu rwego rw’ubuhinzi n’ubucuruzi bushamikiyeho, ni ibiganiro byari bifite intego yo kurebera hamwe uko ishoramari mu buhinzi ryakwiyongera cyane cyane mu bakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse muri uru rwego.
Abateguye ibi biganiro bavuga ko ikibazo barimo gushakira umuti, ari uguhindura imyumvire y’ibigo by’imari nk’amabanki, bikagirira icyizere urwego rw’ubuhinzi, nk’uko byasobanuwe na Jonas Munyurangabo ushinzwe politiki z’ubucuruzi mu Muryango, RWD, wateguye iri huriro.
Ku rundi ruhande, ibigo by’imari byakunze kutagirira icyizere abakeneye inguzanyo zo gushora imari mu buhinzi mu rwego rwo kwirinda ingaruka n’ibihombo bya hato na hato, biterwa ahanini n’imihandagurikire y’ibihe. Gusa u Rwanda rufite ingamba zo kugabanya ibihombo mu buhinzi harimo gushyira imbaraga mu bikorwa byo ubwishingizi bw’ibihinga n’amatungo.
Ni mugihe u Rwanda rwashyizeho uburyo bwo kunganira abafite imishinga y’ubucuruzi ariko badafite ibishoro, ishyiraho ibigega byo kwishingira iyi mishinga, bikaba birimo gutanga umusaruro, nubwo uyu musaruro udahagije.
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Karangwa Patrick avuga ko urwego rw’ubuhinzi n’ubucuruzi bushamikiyeho, bikeneye ishoramari rihagije kugira ngo bikomeze bigire uruhare rufatika mu bukungu bw’igihugu.
Kugeza ubu, imibare yerekana ko ishoramari mu buhinzi ribarirwa kuri 6% mu nguzanyo zitangwa n’ibigo by’imari, mu gihe intego ari ukugera ku 10% mu myaka 5 iri imbere, muri gahunda ya guverinoma ya NST 2.
Icyifuzo cya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ni uko iri shoramari ahubwo rikwiye kugera kuri 25%, nk’uko n’ubusanzwe ubuhinzi bugira uruhare rukomeye mu musaruro mbumbe w’igihugu ku kigero cya 25%.
INZIRA.RW